Uwo musore uvuga ko yari akuye urwo rumogi mu Karere ka Rubavu, yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2020.
Yavuze ko urwo rumogi ruva muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo, rugahabwa umugore urwohereza i Nyanza ari na we akorera.
Mu buhamya bwe yiyemereye ko ari ku nshuro ya gatatu yari azanye urumogi i Nyanza.
Ubusanzwe uyu musore avuka mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.
Yagize ati “Nsanzwe nkorera umugore ujya umpa akazi yampamagaye ngo nzane itabi inaha i Nyanza ahita anyambika urumogi ndaruzana.”
Yakomeje avuga akeka ko uwo mugore ari we wamugambaniye kuko hari amafaranga yari amurimo akaba yashakaga kutayamwishyura.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko uwo musore yatawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu byaha kuko batazihanganirwa, abasaba kujya batanga amakuru igihe babonye abanyabyaha barimo abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi.
Kuri ubu uwafatanywe urumogi afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza mu gihe hategerejwe ko akorerwa dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!