00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umuturage yapfiriye muri gare ategereje imodoka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 November 2022 saa 09:23
Yasuwe :

Umugabo witwa Rusatsi Abel yapfiriye muri Gare ya Nyanza iherere mu mujyi w’Akarere ka Nyanza ubwo yari ategereje imodoka imujyana mu Karere ka Huye.

Uwo mugabo w’imyaka 56 y’amavuko yari yicaye ku ntebe muri Gare ya Nyanza iherereye mu Murenge wa Busasamana.

Ubusanzwe ni uwo mu Mudugudu wa Nyaruvumu, mu Kagari ka Kabirizi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko Rusatsi yamaze gukatisha itike mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, imuvana i Nyanza imujyana i Huye, yicara ku ntebe ategereje imodoka.

Ubwo yari yicaye yaje kwitura hasi, abari aho barebye icyo abaye basanga atarimo guhumeka yapfuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayitesi Nadine, yabwiye IGIHE ko amakuru bamenye yemeza ko uwo mugabo yari agiye kwivuza mu Karere ka Huye.

Ati "Batubwiye ko yari agiye kwivuza kuri CHUB n’ubundi arwaye, ngo yari amaze iminsi inka imukandagiye ariko ntituramenya niba ariyo ntandaro."

Rusatsi yari amaze iminsi akandagiwe n’inka mu mbavu mu isoko rya Nyagisozi, ajya kwivuriza mu Bitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, bimuha transfer (bimwohereza) yo kuzaya kwivuriza mu Bitaro bya CHUB Karere ka Huye.

Kuri CHUB yagiyeyo baramuvura ndetse bamuha na gahunda yo kuzagaruka ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere yateze moto ava iwe mu Murenge Nyagisozi yerekeza mu Mujyi wa Nyanza kugira ngo atege imodoka imujyana i Huye kwivuza kuri CHUB.

Akigera muri Gare ya Nyanza yakatishije itike yerekeza i Huye, mu gihe yari agitegereje imodoka yicaye ku ntebe yituye hasi arapfa.

Umuturage yapfiriye muri gare ya Nyanza ategereje imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages