Uwo mugabo w’imyaka 56 y’amavuko yari yicaye ku ntebe muri Gare ya Nyanza iherereye mu Murenge wa Busasamana.
Ubusanzwe ni uwo mu Mudugudu wa Nyaruvumu, mu Kagari ka Kabirizi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko Rusatsi yamaze gukatisha itike mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, imuvana i Nyanza imujyana i Huye, yicara ku ntebe ategereje imodoka.
Ubwo yari yicaye yaje kwitura hasi, abari aho barebye icyo abaye basanga atarimo guhumeka yapfuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayitesi Nadine, yabwiye IGIHE ko amakuru bamenye yemeza ko uwo mugabo yari agiye kwivuza mu Karere ka Huye.
Ati "Batubwiye ko yari agiye kwivuza kuri CHUB n’ubundi arwaye, ngo yari amaze iminsi inka imukandagiye ariko ntituramenya niba ariyo ntandaro."
Rusatsi yari amaze iminsi akandagiwe n’inka mu mbavu mu isoko rya Nyagisozi, ajya kwivuriza mu Bitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, bimuha transfer (bimwohereza) yo kuzaya kwivuriza mu Bitaro bya CHUB Karere ka Huye.
Kuri CHUB yagiyeyo baramuvura ndetse bamuha na gahunda yo kuzagaruka ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere yateze moto ava iwe mu Murenge Nyagisozi yerekeza mu Mujyi wa Nyanza kugira ngo atege imodoka imujyana i Huye kwivuza kuri CHUB.
Akigera muri Gare ya Nyanza yakatishije itike yerekeza i Huye, mu gihe yari agitegereje imodoka yicaye ku ntebe yituye hasi arapfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!