00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umuyobozi wa Dasso akurikiranweho kwakira ruswa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 March 2022 saa 01:24
Yasuwe :

Umuyobozi wa Dasso mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera icyaha akekwaho cyo kwakira ruswa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo muyobozi w’Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (Dasso) yafashwe ku wa 12 Werurwe 2022 akekwaho kwaka no kwakira ruswa y’ibihumbi 50Frw.

Ati “Akekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa y’ibihumbi 50Frw. Ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe hakomeje iperereza.”

Yakomeje avuga ko ku bufatanye bwa RIB na Polisi, uwo muyobozi wa Dasso yafashwe agerageza guhisha ayo mafaranga ya ruswa yari amaze kwakira.

Ati “Mu ibazwa rye ry’ibanze abajijwe impamvu yatse akanakira ayo mafaranga yasubije ko ari ruswa yahawe ngo ajye atanga amakuru igihe inzego z’umutekano zije gusaka inzoga zitemewe n’amategeko.”

Yavuze ko hari gukorwa dosiye ku cyaha akekwaho kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Aramutse ahamwe n’icyo cyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Umuyobozi wa Dasso mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera icyaha akekwaho cyo kwakira ruswa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages