Uwo mwana yarohamye mu Cyuzi cya Bishya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Nzeri 2022 ahagana saa Tatu.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko yari kumwe n’abandi ubwo bajyaga koga muri icyo cyuzi birangira arohamye arapfa.
Yari asanzwe abana n’ababyeyi be mu Murenge wa Cyabakamyi ariko yari yagiye gusura Nyinawabo mu Murenge wa Rwabicuma.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine, yemeje ayo amakuru avuga ko abo bana bari bacitse ababyeyi babo bajya koga.
Yasabye ababyeyi kuba maso bakajya bacunga abana babo babarinda guhura n’impanuka.
Ati “Turabasaba kwitwararika abana bakamenya aho baherereye kugira ngo babarinde ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ikindi ni ukujya babagira inama yo kwirinda kugira aho bajya badasabye uruhushya.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!