00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umwarimu wafunzwe kubera inzoga z’ibyuma mbere yo gukora ubukwe, yafunguwe

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 30 August 2026 saa 10:32
Yasuwe :

Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye wari ufite ubukwe agatabwa muri yombi akekwaho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge yafunguwe ndetse ubukwe bwe buhita buba.

Uyu mwarimu yatawe muri yombi ubwo inzego z’umutekano zageraga iwe ahari ububiko bw’inzoga kuko hari nyinshi.

Mu gihe bapakiraga inzoga zitujuje ubuziranenge, abapolisi basabye mwarimu kwinjira mu modoka imbere, maze bamushyira hagati yabo, bamujyana kumufungira kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Busasamana, Bisengimana Joseph yavuze ko bahawe amakuru bajya gufata inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati "Twagendeye ku makuru twahawe tugezeyo tuzisangayo."

Nta mubare wamenyekanye w’inzoga zafashwe gusa zari mu mifuka irenga 50.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mwarimu yafunguwe ku wa 29 Kanama 2026 ndetse ubukwe bwari buteganyijwe tariki ya 30 Kanama 2026 bwatashye bunabera i Nyanza nkuko bwari bwateguwe.

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, ukizifite agasabwa kubwira ubuyobozi bukazitwara maze bukazimena.

Inkuru bifitanye isano:

Nyanza: Umwarimu ufite ubukwe yatawe muri yombi akekwaho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

Umwarimu wafunzwe kubera inzoga z'ibyuma afite ubukwe yafunguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages