Benshi muri urwo rubyiruko rwo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyanza, barimo abarangije amashuri yisumbuye n’abataragize ayo mahirwe, bavuga ko kwihangira imirimo babigezeho nyuma yo guhabwa amahugurwa n’umuryango mpuzamahanga witwa “Techno Serve”.
Mugorewishyaka utuye mu Murenge wa Ntyazo avuga ko yamaze igihe yumva ntacyo ashobora kwigezaho nk’umukobwa, aho yabonaga n’amafaranga akayapfusha ubusa, ariko ngo nyuma yo guhabwa amahugurwa yumvise mu mutwe hafungutse.
Kuri ubu yayobotse umwuga w’ubudozi n’ubucuruzi, ku buryo bimubeshejeho kandi ntacyo yakenera cy’ibanze mu buzima ngo akibure, kuri ubu yatangiye gutekereza kwaka inguzanyo mu bigo by’imari, agamije kwagura ibikorwa no gukora indi mishinga.
Aganira na IGIHE yagize ati “Ikintu bampuguyeho numva ndacengewe cyane, ni uburyo bwo kwizigama, kuko nabonaga amafaranga natekereza no kuba nagira icyo nakora nkabona ari macye ntacyo bimaze. Bamaze kumpugura naragiye njya mu itsinda ntangira kuzigama, ubundi nyoboka umushinga”
Usibye uyu, na Cyuzuzo Saidi wo mu Murenge wa Busasamana avuga ko yirirwaga akorera abandi, ariko amaze guhugurwa, ahita atangira umushinga wo guhinga urutoki, ku buryo kuri ubu akirigita ifaranga.
Ati “Nakoraga akazi k’ububumbyi bw’amatafari nkorera abandi, noneho Techno Serve imaze kuduhugura ku buryo twakora imishinga iciriritse nahise ntekereza guhinga urutoki, (…) ubu mfite ibitoki byeze 104, hari n’ibindi bigiye kwera 34, kuri konti mbitsaho sinshobora kujya munsi y’ibumbi Magana ane (400,000).”
Uru rubyiruko ruvuga ko ibi bikorwa babigezeho, bakoresheje amaboko yabo, nta mwenda batse muri banki cyangwa ahandi.
Gusa kuri ubu bavuga ko mu rwego rwo kwagura ibikorwa bagiye gusaba inguzanyo mu bigo by’imari, kuko bamaze kuba abanyamuryango babyo.
Umuyobozi w’umuryango “Thecno Serve” mu Rwanda, Angelique Tuyisenge avuga ko umuryango wabo uhugura urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30, ku bijyanye no gukora imishinga iciriritse, ndetse no gukorera hamwe mu mashyirahamwe.
Tuyisenge avuga ko ibikorwa byabo byibanda cyane mu cyaro, kuko basanze urubyiruko ruhatuye akenshi ruzitirwa n’ubujiji mu iterambere.
Ati “Urubyiruko cyane cyane urwo mu cyaro, iyo muganiriye usanga bumva ko ntacyo bashoboye kandi nta mahirwe bafite, ugasanga bararikiye kujya mu mijyi. Dutangiza uyu mushinga twashagakaga gukemura ibibazo nk’ibyo kugira ngo twicarane na bo tubahugure tubereke amahirwe abakikije.”
Abdallah Murenzi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, amaze kubona ubunararibonye muri uru rubyiruko mu kwihangira imirimo mu gihe gito, avuga ko kubaka imbaraga z’abakiri bato ari ukubakira igihugu ku musingi ukomeye.
Meya Murenzi yasabye uru rubyiruko kudacika intege kandi ibikorwa bakora mu matsinda no mu mashyirahamwe bakabikora baharanira no kurangwa n’ubunyangamugayo.
Abamaze guhabwa amahugurwa mu guhanga imirimo mu Karere ka Nyanza bagera kuri 274, mu gihe mu gihugu hose izi nyigisho zimaze kugera k’urubyiruko rusaga ibihumbi 4,120.
Techno Serve yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2011, ukorera mu turere twa Nyanza, Ruhango, Musanze na Gakenke.
Kuri uyu wa gatatu ubwo abayobozi ba Techno Serve bahuraga n’urubyiruko bakorana mu karere ka Nyanza, rwahawe umwanya wo kumurika ibyo rukora, abahize abandi mu bikorwa byiza bagenerwa ishimwe (amafaranga) ribafasha kwagura ibikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO