Umurambo w’uwo mugabo wari usanzwe atuye mu mu Mudugudu wa Bweramana Mu kagari ka Cyerezo, wasanzwe muri icyo cyuzi giherereye mu Mudugudu wa Karehe mu Kagari ka Gacu mu Murenge wa Rwabicuma, kuri uyu wa Gatatu.
Amakuru y’ibanze avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we.
Umurambo we wabonywe n’umurobyi wagiye kuroba amafi muri icyo cyuzi, ahita atabaza ubuyobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nadine Kayitesi, yabwiye IGIHE ko bikekwa ko uwo mugabo yiyahuye ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.
Ati “Amakuru twamenye ni uko yari afite ikibazo cy’uko umugore we yamutaye akaba yibanaga. Ni ayo makuru tubashije kumenya. Umurambo wagejejwe ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!