00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Yise nyina mushiki we agamije kumuhuguza isambu

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 16 October 2015 saa 05:11
Yasuwe :

Nyirabambari Fatuma w’imyaka 85, aravuga ko umuhungu we Masumbuko Phénias w’imyaka 65, yamwise mushiki we agamije kumuhuguza isambu, mu buriganya yakoze mu iyandikisha ry’ibyangombwa, uwari sekuru akamwita se naho abavandimwe be bagahinduka bishywa be.

Batuye mu mudugudu wa Masangano mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

Nyirabambari Fatuma avuga ko imfura ye Masumbuko Phénias, yamwise mushiki we agamije kumwambura isambu ya Se na Nyina ingana na hegitari ebyiri.

Ati “Namuzanye iwacu afite imyaka 8, mpabyarira abana 6, ejobundi tugiye kubaruza ubutaka arabasibisha aravuga ko isambu ari iye, kandi ari iya data na mama.”

Yakomeje agira ati “Ku ngoma ya Kayibanda n’iya Habyarimana yandikishaga ko se ari Gatanazi, maze mu gihe cyo gufata indangamuntu yandikisha ko Sebantu ari we se kandi mu by’ukuri ni Data umbyara.Ubu nabaye mushiki we kandi ndi nyina naramubyaye, abana banjye yabahinduye bishywa be.”

Uyu mukecuru yatangarije TV1ko yumijwe no kumva umwana yibyariye amwita mushiki we.

Masumbuko Phenias yise nyina mushiki we

Ibivugwa n’uyu mukecuru byemezwa n’abavandimwe ba Masumbuko yita bishywa be.
Murumuna we yagize ati “Ni mukuru wanjye rwose ni we nkurikira, none ubu ngo yabaye marume[...].

Mushiki we ati “jyewe namenye ubwenge nsanga bavuga ko aha ari kwa sogokuru, ubwo akahaba nawe avuga ko ari kwa sekuru.

Musumbuko ahakana ibivugwa na nyina n’abavandimwe be , akemeza ko isambu yayihawe na leta mu w’1963 nyirakuru ubyara nyina amaze gupfa.

Abaturanyi b’uyu muryango na bo ntibavuga rumwe ku bibazo byawo

Umwe yagize ati ‘Mpagaze ku maguru yombi nta mwana utsindwa iwabo, amanyanga yaba ari ay’umuhungu we ushaka kumuhuguza isambu ya se na nyina, kuko iyi sambu ni iya se na nyina w’uriya mukecuru.”

Abandi baturage ariko bavuga ko uyu mukecuru ari we ufite amanyanga ngo kuko ashaka kunyaga umwana we ibya sekuru yahawe na Leta.

Masumbuko na nyina Nyirabambari baburanye mu nkiko zitandukanye ikibazo kigera no ku rwego rw’Umuvunyi mu 2004 rwamenyesheje ko iyo sambu iburanwa ari iya Masumbuko,ariko nawe akaba yarasabwe kumureka agakomeza kuyituramo kugeza igihe azasazira.

Uyu ni we Nyirabambari Fatuma, Phenias yise mushiki we kandi ari nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages