Ubwo umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali yasuraga umurenge Ntyazo, Mukayiranga yamugejeho ikibazo cye akaba yaramubwiye ko umugabo we witwa Nganyirende Theogene yamutaye ndetse akaba aturuka mu rugo rw’inshoreke yamushakiyeho akaza kumukorera ihohoterwa akanangiza imyaka iri mu murima.
Uyu mugore avuga ko nyuma y’aho umugabo we afunguriwe, yamubwiye ko benewabo ari bo bamufungishije kandi ko adateze kuzongera kubana na we.
Yagize ati ”Naremeraga nkakoresha uko nshoboye nkaba mu bana banjye nkanga kubata, mu mwaka ushize yaje kubana n’inshoreke ubu bari kumwe.”
Umuyobozi w’Akagali ka Katarara na we yemeza ko iki kibazo cy’aya makimbirane muri uyu muryango bakizi kuko bamusuye kugirango bamenye icyo aturukaho ndetse bakagerageza kugikemura, ariko bikananirana.
Guverineri Munyentwali yijeje uyu mugore ko ikibazo cye kigiye gukemuka vuba na bwangu kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’ihohoterwa rimukorerwa.
Yagize ati ”Ikibazo cyawe cyumvikanye, cyaba icy’umutekano, cyaba icy’ibyaha birimo biraza gukurikiranwa turebe aho byerekera. Ariko ikibazo mwagira cyose amategeko ahana igisohotse.”
Mukayiranga Claudine na Nganyirende Theogene basezeranye imbere y’Amategeko ndetse babyaranye abana barindwi, ubu ariko ntibakibana kuko umugabo we yamutaye akishangira undi mugore kandi batarigeze basesa isezerano ry’ugushyingirwa.



















TANGA IGITEKEREZO