Ibi byabereye mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2024.
Ihene bikekwa ko Nshimiyimana n’abandi bari kumwe bari bagiye kwiba bivugwa ko ari iz’umuturage ukorera mu Mujyi wa Kigali.
Gusa ngo ubwo bari barimo gucukura inzu izo hene zabagamo, umugore yarabyumvise ahita avuza induru atabaza abaturanyi be baramutabara, abo bajura bakizwa n’amaguru.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko aba bajura bongeye kugaruka ku nshuro ya kabiri maze uwo mugore yongera aratabaza abaturage baramutabara, barwana n’umwe muri bo ahasiga ubuzima.
Ati “Byabaye nijoro ni abajura bateye urugo rw’umugore batangiye gucukura arataka baratabara maze bariruka ariko hashize amasaha abiri bongeye baragaruka biba ngombwa ko abaturage barwana, ku bw’amahirwe make umujura umwe ahasiga ubuzima.”
Yongeyeho ko inzego zibishinzwe zatangiye gukora iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!