00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarubuye: Abaturage barifuza ko urwibutso rwa Jenoside rwavugururwa

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 15 April 2015 saa 08:40
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Nyarubuye, Akarere ka Kirehe bongeye kugaragaza icyifuzo cy’uko urwibutso rwakubakwa ku buryo burambye kuko ahashyinguye ababo bazize Jenoside basanga hadatunganye neza nk’uko bikwiye.

Ibi babisabye ubwo basozaga icyumweru cy’icyunamo kuwa 14 Mata 2015 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, ahashyinguwe imibiri 53 000, kuri uwo munsi hanagaragajwe imibiri 16 ku bw’amakuru yatanzwe n’abagororwa.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yatangaje ko uwo mushinga wo kuvugurura inzibutso uriho kandi uzatangira gushyirwa mu bikorwa ku ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015/2016.

Dr. Gasanabo Jean Damascene ushinzwe ubushakashatsi muri CNLG yagize ati: “Inyigo y’uburyo iyi mibiri izashyingurwa k’uburyo buvuguruye yarakozwe, amafaranga arahari mu umwaka utaha turizeza ko bizakorwa.”

Uwamariya Odette umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba yijeje ubufatanye muri iki gikorwa nk’uko basanzwe batanga umusanzu mu bikorwa byo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyarubuye ni hamwe mu habereye ubwicanyi bwuje ubugome ndengakamere nk’uko Rwakayigamba Ferdinand yatanze ubuhamya bw’uburyo bicaga abatutsi bakabakuramo imitima n’imyijima bakabyotsa ngo amaraso y’Abatutsi atazabakurikirana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages