Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017, mu Nteko rusange y’Akagari k’Amahoro ko mu murenge wa Muhima, yari yitabiriwe n’abayobozi b’Akarere ka Nyarugenge.
Abo bacuruzi bavuga ko babangamiwe n’uburyo hari bamwe muri bo babujijwe gucuruza bafungirwa amaduka mu gihe hari bagenzi babo bakomeje akazi.
Bavuga ko ubuyobozi bwabasabye gucuruza toni imwe y’ibirayi mu gihe bari bamaze kugera ku rwego rwo kugurisha toni 10.
Umwe muri bo yagize ati “ Bayobozi nimudufashe muturenganure twahuye n’akarengane kuko ubu twabujije gucuruza ibirayi birengeje toni imwe mu gihe twari tugeze ku rwego rwo gucuruza toni nibura 10, nimudufashe kubera ko abana ntibari kwiga ndetse n’amabanki atumereye nabi kubera inguzanyo.”
Nyuma y’uko aba bacuruzi bagaragaje ibyo bibazo bitandukanye bafite, ubuyobozi bw’akarere n’umujyi wa Kigali bwasobanuye impamvu bafashe uwo mwanzuro.
Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yabwiye IGIHE ko iyo gahunda bayifashe mu rwego rwo kurwanya akajagari kagaragaraga ahitwa kwa Mutangana.
Yagize ati “ Iriya gahunda ni yo twatangiranye n’Umujyi Kigali mu rwego kugira umujyi usukuye hakurikijwe igishushanyo mbonera kuko hariya hantu hari hasigaye hagaragara urujya n’uruza rw’ibikamyo kubera ko hari n’ababicururizagamo.”
Yakomeje avuga ko basabye abacuruzi bacuruza ibirayi byinshi bigera kuri toni 10 kujya kubicururiza mu Nzove no ku Mulindi mu Karere ka Gasabo ahubatswe amasoko yagenewe gucuruza imyaka.
Meya Kayisime yongeyeho ko ubuyobozi bushishikariza abacuruza ibirayi bike kwishyira hamwe bagakodesha inyubako nini iri hafi yo kwa Mutangana mu rwego rwo kurwanya akajagari.



















TANGA IGITEKEREZO