Inkongi y’umuriro yafashe inyubako yakoreragamo abadozi hafi y’isoko rya Biryogo, mu Kagali ka Biryogo umurenge wa Nyarugenge, itwika imashini zidoda n’imyenda y’abakiriya mu gicuku cyo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2014.
Iyo nzu y’uwitwa Bayingana Charles yafashwe n’inkongi y’umuriro ifunze nta muntu n’umwe urimo mu ma saa munani z’ijoro.
Yakorerwagamo ubudozi n’abatayeri bo mu isoko rya Biryogo bakuwe mu isoko rya Nyabugogo.
Polisi yahise itabara izana imodoka zizimya, zihosha uwo muriro wari ufite ubukana bwongerwaga n’imyenda yari ibitse muri iyo nzu.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Modeste Mbabazi, yatangarije IGIHE ko amakuru bafite agaragaza ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe n’umuriro w’Amashanyarazi.
Ati “Twabimenye ahagana saa Munani, twoherezayo imodoka zizimya, inzu yari ifunze nta muntu n’umwe wari urimo. Harimo amabaro y’imyenda n’imashini nibyo byahiriyemo. Haracyekwa ko umuriro watewe n’amashanyarazi.”
Kugeza ubu agaciro k’ibyangiritse ntikaramenyekana. Abakodeshaga iyi nzu babyutse baza kureba akaga bahuye nako, bavuga ko batewe ishavu n’ibibabayeho .
Bavuga bashobora no kutabona ubwishyu kuko bivugwa ko iyo nyubako nta bwishingizi yagiraga.
Amakuru atangwa na bamwe mu badozi bakoreraga muri iyi nyubako, avuga ko n’ubwishi bw’abayikoreragamo bushobora kuba intandaro yo gushya.
Supt Modeste Mbabazi yavuze ko ikibazo cy’ubucukike bw’abakorera mu isoko rya Biryogo giteye inkeke ku buryo kititaweho gishobora no gukomeza guteza izindi mpanuka nk’izi.
Nyuma y’aho isoko rya Nyabugogo rifungiwe, bamwe mu badozi bahakoreraga bimuriwe mu isoko rya Biryogo. Kubera ubuto bw’isoko bagiye bakodesha inzu zo kubamo bakaba arizo bakoreramo imirimo y’ubucuruzi.
Iyi nzu yahiye yari isanzwe ituyemo abantu ariko aho isoko ryimukiye yahise ijyamo abadozi.


















TANGA IGITEKEREZO