Bamwe mu bakozi bo mu ngo bahawe amasomo yo kwizigamira ndetse n’ay’imbonezamubano bahamya ko ibyo gutwita inda zitateguwe ndetse no kwishyingira imburagihe babiteye umugongo, kuko basanze barabiterwaga n’ubukene.
Aba bakozi bavuga ko ahanini ubwo bukene aribo baba babwiteye kuko ayo bahembwa bayasesagura, noneho ubashukishije ikintu runaka bakamwemerera kandi babashaga kukigurira iyo bizigama.
Ubwo hasozwaga amahugurwa y’abakozi bo mu ngo basaga 200 yateguwe n’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Iterambere rirambye n’Imibereho Myiza y’Umuryango Nyarwanda (ADBEF), hagaragajwe ko kutamenya kwizigamira ari ikibazo gituma abakora akazi ko mu ngo bashaka imburagihe.
Mujawayezu Godelive ukorera mu Murenge wa Kimisagara, akaba akomoka mu Karere ka Muhanga, yabwiye itangazamakuru ko igitera abakozi bo mu ngo kwishyingira imburagihe usanga ari imibereho mibi yo kutizigama.
Ati “Nyuma yo kwiga itegeko mbonezamubano nasanze ko kwishyingira imburagihe abakobwa babiterwa n’ubukene ugize icyo abashukisha bakemera ariko namenye ko kwizigama byatuma wikemurira ibibazo ukazashaka wabiteganyije neza”
Akomeza avuga ko imibereho ye yahindutse kandi ko yamenye akamaro ko kwizigamira.
Uwantege Marie Cynthia ukora akazi ko mu rugo mu Murenge wa Kimisagara yagize ati “Namenye ko uko wizigamira urushaho kwigirira icyizere ukumva ko hari ibyo ushoboye kandi nubwo waba ufite ibihumbi cumi na bitanu wakora ubukwe aho kwishyingira cyangwa gutwara inda ukaba igicibwa.”
Ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y’Umuryango (MIGEPROF) Umuhire Christiane , yasabye abo bakozi bo mu ngo gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Yagize ati “ Mwize kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, mwize kugendera ku ndangagaciro z’Umunyarwanda, kwirinda ibiyobyabwenge no kumenya kwizigamira mwubaka ejo hazaza hanyu. Ni byiza gushyingirwa kuko umuntu abona uburenganzira bwose”.
Umuyobozi w’umuryango ADBEF, Ndagijimana Lyhotely yatangaje ko mu guhugura abo bana 200 byakozwe mu byiciro bitandukanye, aho bagendaga bafata abagera muri mirongo itanu, basoza hagakurikiraho abandi kandi ahamya ko byatanze umusaruro.
Abakozi bo mu ngo bahuguwe ni abo mu Mirenge ya Kimisagara, Gitega na Nyakabanda.


















TANGA IGITEKEREZO