00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abakozi ba RBC bifatanyije n’abaturage mu muganda banishyurira mituweli abantu 200

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 December 2017 saa 01:05
Yasuwe :

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kuri uyu wa Gatandatu, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanga, mu Karere ka Nyarugenge, mu muganda udasanzwe wo gusibura ibinogo bifata amazi ku musozi wa Kigali (Mont Kigali), banishyurira Mituweli imiryango 200 itishoboye.

Nyuma y’umuganda, wakozwe kandi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe, abaturage bahawe ibiganiro byibanda ku byiza bya mituweli, kurwanya indwara zitandura, kurwanya malaria n’izindi.

Umuyobozi uhagarariye ibikorwa bya FPR muri RBC, Yvone Kayiteshonga, yavuze ko kwizihiza isabukuru ari umwanya wo kuzirikana byinshi FPR Inkotanyi yakoze, anabibutsa ko bakwiye gukora ibishoboka byose ntihagire umunyarwanda ugira ibibazo bishingiye ku buzima.

Yagize ati “Ni umwanya mwiza wo gutekereza aho FPR Inkotanyi yadukuye, aho itugejeje n’aho tugana. Aho tugeze ni heza ariko turacyafite inzira ndende. Ubuzima muri rusange dufite gahunda nziza zidufasha dukurikije ibyiciro tugezemo mu kugera kuri serivisi z’ubuzima, kwivuza tutavunika cyane[..]. Ntibikwiye ko uyu munsi tugira abanyarwanda barwaye amavunja, abana b’abanyarwanda bagwingira; ntibikwiye ko habaho umuryango n’umwe udafite ubwiherero n’ibindi byinshi bidakwiriye umunyarwanda.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’umurenge, bwababwiye ko hari ikibazo cy’abatabasha kwiyishyurira mituweli, ikaba ari yo mpamvu bahisemo kuzibishyurira, anabasaba gukomeza kurangwa n’ubumwe no gufatanya muri byose.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge, Musafiri Ladislas, yashimiye abakozi n’abayobozi ba RBC ibikorwa bakoze.

Musafiri yasabye abaturage kujya bitegenyiriza hakiri kare, amafaranga ashobora kubarengera mu gihe barwaye, by’umwihariko bagura mituweli badategereje izo bazahabwa z’ubuntu.

Abayobozi n'abakozi ba RBC bifatanyije n'abaturage mu muganda
Umuganda bawukoreye ku musozi wa Kigali
Umuyobozi Mukuru w’imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge, Musafiri Ladislas, yashimiye abakozi n’abayobozi ba RBC bakoze birimo kwifatanya n’abaturage mu muganda no kwishyurira abaturage mituweli
Umuyobozi uhagarariye ibikorwa bya FPR muri RBC, Yvone Kayiteshonga, yavuze ko kwizihiza isabukuru ari umwanya wo kuzirikana byinshi yakoze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages