Ubwo bwiherero bwa kijyambere iyi miryango yubakiwe, ibiribwa n’imyambaro bashyikirijwe, kuri uyu wa 3 Nyakanga 2017, bifite agaciro ka miliyoni eshanu n’ibihumbi 140 by’amafaranga y’u Rwanda (5 140 000Frw).
Umwe mu bamugajwe na Jenoside bashikirijwe ibyo bikoresho witwa Rugundana Vedaste, yavuze ko ari ikimenyetso gikomeye ko batari bonyine.
Yagize ati “Iki gikorwa ndacyishimye. Nshimiye ubuyobozi butwitaho bukadukura mu bwigunge, nkurikije uko meze bizanyunganira kuko nk’ibi byo kurya bazanye, ubu nsigaye mfite utwana tune duto tuzajya tubona ibyo kurya, njyewe nta yandi mikoro nari mfite.”
Umuyobozi wa CNF ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Umuhoza Aurole, yavuze ko CNF isanzwe yifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ariko ikanagira umwihariko.
Yagize ati “Dusanzwe twifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ariko tukanagira umwihariko. Mu minsi 100 yo kwibuka, tugira ibikorwa byo kuremera abatishoboye bacitse ku icumu. Abagize CNF hano barabasuye batugezaho igitekerezo dusanga koko bafite byinshi bakeneye ariko muri byo, harimo abasaza, abakecuru n’abamugaye bakeneye ubwiherero bugezweho duhita dutekereza kububafashisha.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubafashisha ubwiherero bujyanye n’intege zabo basanze banakwiye imyambaro ndetse n’ibyo kurya koko bigaragara ko kubibona bibagoye.
Aba bacitse ku icumu babashimiye ariko banabagezaho ibindi bibazo bibugarije birimo kutagira amazi n’indi bibabangamiye.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yabijeje ko uko ubushobozi buzagenda buboneka byose bizakemuka.
Yagize ati “Ubwiherero n’ibindi mubonye ni kimwe gikozwe ariko tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo dushakishe ubundi buryo bugaragara kugira ngo n’ahakiri ibyo bibazo bikemuke. N’amazi na yo, tuzakomeza gukorana n’Akarere uko ubushobozi buzaboneka turebe uko cyagabanya ubukana cyangwa uko cyakemuka.”
Gutanga ibikoresho, byabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahashyinguye imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 250 biciwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO