Imibiri y’aba bantu bane bagizwe n’uruhinja n’abana bari munsi y’imyaka 10 na nyina w’imyaka 23 yashyinguwe ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 3 Mutarama 2017.
Abo bose bahiriye mu nzu mu gicuku, nyuma y’aho nyina yibagiwe kuzimya buji maze igateza inkongi y’umuriro bibaviramo kuhaburira ubuzima nyuma yo kugezwa mu bitaro bya CHUK.
Kuba Niyonsenga yaragaragaje ko akeneye ubufasha mu gushyingura abe, byatumye umurenge wa Muhima wiyemeza kumufasha, aho igikorwa nyir’izina cyakozwe ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 3 Mutarama 2016 mu irimbi ryo mu kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo, mu muhango waranzwe n’agahinda ku bitabiriye.
Umurenge wa Muhima watanze inkunga y’amafaranga agera ku bihumbi 223,000, arimo ayo kugura amasanduku ane ndetse n’amafaranga yo kwishyura imodoka yatwaye imirambo.
Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwanatangaje ko buzakomeza gufasha Niyonsenga haba mu kumukodeshereza inzu yo kubamo ndetse no kumubonera ibikoresho by’ibanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Ruzima John yagize ati “ Tuzamufasha ndetse tumukodeshereze n’inzu ku buryo na nyuma y’uko ikiriyo gisozwa tuzamuhahira ibintu bitandukanye birimo ibiryo n’ibikoresho by’ibanze.”



















TANGA IGITEKEREZO