00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abantu barindwi barimo n’Ababiligi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 16 May 2017 saa 02:38
Yasuwe :

Abanyamahanga barindwi barimo abagore bane n’abagabo batatu basanzwe batuye mu Karere ka Nyarugenge bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’uko urwego rushinzwe abinjira n’abahosoka rugenzuye ibyasabwaga rugasanga babyujuje.

Umuhango wo kurahira kwabo ko bemeye kuba Abanyarwanda nta gahato, wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi mu Karere ka Nyarugenge bahita bahabwa ibyangombwa bibemerera kwitwa abanyarwanda.

Abahawe ubwenegihugu barimo Ababiligi babiri , Abarundi babiri, abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babiri n’Umunya-Senegal umwe , bose babonye amanota 60 asabwa mu kizamini kibemerera kuba bahabwa ubwenegihigu.

Umukozi w’Ikigo gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihugu wari uhagarariye Ishami rishinzwe gutanga ubwenegihugu , Rwamwaga Vincent, yatangaje ko uhawe ubwenegihugu aba afite uburenganzira nk’undi munyarwanda wese.

Ati “Ntabwo mukitwa abanyamahanga, mube intangarugero, ntimukikandagire, mujye mugenda mwemye. Buri gikorwa cyose muracyemerewe; uburenganzira n’inshingano z’umwenegihugu nko gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge, kujya mu muyobozi n’ibindi.”

Yavuze ko nubwo ntawe urabwamburwa kugeza ubu, ngo hari ubwo bishoboka ko uwahawe ubwenegihugu abwamburwa igihe cyose atatiye amahame remezo u Rwanda rugenderaho .

Ati “ Agaragayeho ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa se agaragayeho guhungabanya ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, murumva ko izo ni ingigo zikomeye igihugu cyacu kigenderaho .”

Uyu muyobozi avuga ko ikizamini bakoresha abasabye ubwenegihugu haba harimo kumenya inkuru z’ubuzima bwa buri munsi bw’igihugu, kumenya indangangaciro na kirazira z’abanyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisiime, yatangaje ko bungutse izindi mbaraga mu iterambere ry’Akarere n’igihugu muri rusange.

Ati “ Mu baturage twari dusanganywe ibihumbi maganabiri na mirongo inani na bane n’ibihumbi Magana atatu bisaga, hiyongereyeho abandi barindwi, ni imbaraga ziyongereye, ni amaboko azadufasha mu iterambere ryacu n’imibereho myiza.”

Yongeyeho ko imiyoborere myiza n’umutekano igihugu gifite aribyo bituma abenshi badaterwa ipfunwe no kwitwa abanyarwanda bigatuma banasaba ubwenegihugu.

Umubiligi Guissard Jean Luc Rosi Jules Ghislain yatangaje ko yishimiye kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko yumva yuzuye. Ati “ Ndumva nezerewe, kuba narashakanye n’umugore w’umunyarwanda numvaga nshaka ko tuba umwe koko ,kuba rero duhuje ubwenegihugu ndumva nuvuye.”

Guhera mu 2009, Ikigo gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihugu gitangiye gutanga ubwenegihugu kugeza ubu bumaze guhabwa abantu 515.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge n'umukozi w'Ikigo gishinzwe Abinjira n'Abasohoka ubwo bari muri uyu muhango wo gutanga ubwenegihugu
Umubiligi Guissard Jean Luc Rosi Jules Ghislain yatangaje ko yishimiye kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda
Mandi Marylene ukomoka i Burundi ahabwa icyangombwa cyemeza ko ari umunyarwanda
Nsimire Bagalwa Angelique (iburyo) ahabwa icyemezo cyemeza ko ari umunyarwanda
Umukozi w’Ikigo gishinzwe Abinjira n’Abasohoka wari uhagarariye Ishami rishinzwe gutanga ubwenegihugu , Rwamwaga Vincent
Abahawe ubwenegihugu bashakanye n'abanyarwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages