00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abanyerondo bakomerekeje abaturage babiri

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 February 2017 saa 04:23
Yasuwe :

Abanyerondo babiri bo ku Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, barimo uwitwa Jean Claude na Ntawuseka Jean d’Amour batawe muri yombi bashinjwa gukubita no gukomeretsa abaturage bashinzwe kurinda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Gashyantare 2017, nibwo abo banyerondo bafashwe na Polisi y’u Rwanda nyuma y’uko bari bamaze gukomeretse uwitwa Nizeyimana Modetse n’umuvandimwe we Nzaramba Damascene.

Aba banyerondo bashinzwe kurinda ku biro by’Akagari k’Akabahizi, bakubise abo baturage nyamara bari baje babagana kubagezaho ibibazo bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Akabahizi, Munyaneza Jacques, yabwiye IGIHE ko aba banyerondo bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge kugira ngo bakurikiranwe.

Yagize ati “Babonye uwitwa Nizeyiymana n’umuvandimwe we Nzaramba saa kumi z’urukerera bagira ngo ni abajura nibwo bahise batangira kubakubita ariko biragaragara ko [abanyerondo] bari basinze, gusa bajyanywe kuri Polisi bagiye gukurikiranwa ibyo bakoze kuko atari ubuyobozi bwabatumye kujya guhungabanya umutekano cyane cyane ko ari bo bashinzwe kuwurinda.”

Yakomeje avuga ko ikibazo nk’iki ari bwo bwa mbere kibaye, anasaba abaturage kugirira icyizere irondo ryabo kuko atari ryo ryabatumye guhohotera abo bashinzwe kurinda.

Yanijeje abaturage ko nibanarekurwa, ntibazomgera gusubira mu bashinzwe kurinda umutekano muri ako Kagari.

Aba banyerondo Polisi ya Sitasiyo ya Nyarugenge.

Abaturage bakubiswe n'abanyerondo bari ku Kagari k'Akabahizi mu Murenge wa Gitega
Akimara gukubitwa, abaturage n'abavandimwe be bahuruye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages