00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abanyeshuri 60 batishoboye bafashijwe kutandika amasomo yose mu ikaye imwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 February 2017 saa 03:32
Yasuwe :

Itsinda ry’abantu bakora ibikorwa by’urukundo bahaye abanyeshuri 60 batishoboye biga mu ishuri ribanza ryo ku Ntwari riherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ibikoresho bitandukanye by’ishuri bifite agaciro ka miliyoni n’igice.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017, nibwo umuryango witwa Imani Foundation washyikirije abo banyeshuri ibikoresho birimo amakayi n’amakaramu ndetse n’ibikapu kugira ngo barusheho gukurikirana amasomo neza.

Umuyobozi wa Imani Foundation, Murenzi Abdallah yabwiye IGIHE ko bahisemo gufasha abo bana kugira ngo na bo barusheho kwiga neza nk’abandi.

Yagize ati “ Twabafashije kugira ngo nabo bave mu bwinge barusheho kwiga neza kuko ubuyobozi bw’ishuri ryabo bwari bwatubwiye ko hari abanyeshuri benshi badafite ibikoresho tubikora mu rwego rwo kubafasha.”

Umuyobozi w’ishuri ry’Intwari, Uzamukunda Zamda yavuze ko ubu bufasha buzatuma abo banyeshuri barushaho kwiga neza.

Yagize ati “ Biradushimishije cyane kuko bizatuma aba bana barushaho kuva mu bwigunge no kwiga neza bitewe n’uko wasangaga amasomo yose bigaga bayandikaga mu ikayi imwe.”

Yakomeje ashimira aba bagiraneza ndetse anaboneraho gusaba abandi bafite umutima wo gutabara ko bafasha abandi banyeshuri batishoboye biga muri icyo kigo batafashijwe kuko harimo n’abandi bana bagera kuri 200 badafite ibikoresho by’ishuri.

Aba bana bafashijwe bavuze ko bishimiye cyane kuba na bo babonye ibikoresho by’ishuri kuko bizatuma barushaho gutsinda.

Ibikoresho bari bagiye gutanga
Murenzi Abdallah, Umuyobozi wa Aman Foundation
Bamwe mu bana bahawe ibikoresho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages