Abaturage bo ku Kimisagara babwiye IGIHE ko bishimiye cyane ko ikiraro cyasanwe kuko bizakumira bimwe mu bikorwa byahungabanyaga umutekano wabo.
Umuturage wo muri iki gice yagize ati “Turishimye cyane kubera ko abana bacu bahoraga bagwa muri iyi ruhurura, n’abajura batwibaga bakiruka tukabura uko tubakurikira kubera uburyo cyari cyaramaze kwangirika.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, yavuze ko iki kiraro kizafasha abaturage, cyane mu bijyanye n’ubuhahirane.
Yagize ati “Kizadufasha cyane kuko ni ikiraro kinyurwaho n’abantu benshi ndetse n’imodoka cyane muri iki gihe imihanda myinshi yo mu Mujyi iri gukorwa.”
Abaturage bagaragaje ko bishimiye isanwa ry’iki kiraro bitewe n’uko hari n’abari barahinduye inzira kubera gutinya kugwa muri ruhurura. Ibikorwa byo kugisana byatwaye arenga miliyoni ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO