Ishyiraamwe ryitwa Garuka n’Umuryango utabara imbabare Croix Rouge, bashyikirije abo baturage amabati n’ibindi bikoresho nkenerwa birimo imikeka n’ibiringiti kuri uyu wa 14 Gashyantare 2017. Buri muturage yahawe amabati 20 n’ikiringiti n’umukeka.
Umunyamabangwa Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Vuguziga Charles, yabwiye IGIHE ko abahawe inkunga ari abarurage babuze ubushobozi bwo kwisanira inzu ariko badatuye mu manegeka.
Yagize ati “Abahawe amabati ni abaturage ba bandi batabashije kwisanira bari baragiye bagereka ku nzu zabo za shitingi ndetse ku nyubako zabo bikaba bigaragara ko nta kimenyetso kiriho cyerekana ko batuye mu manegeka.”
Yashimiye ubufasha nk’Umurenge wa Nyarugenge wahuye n’ibiza bikabije muri Kigali. Wabaruwemo inzu 320 zasenywe n’iyo mvura yaguye muri Mutarama 2017.
Mukakarisa Madina, wo mu Kagari k’Agatare we yagize ati “Ndabyishimiye cyane kuko inzu yose yari yarasenyutse turambikaho za shitingi, rero kuba mbonye amabati biranejeje bitewe n’uko nari naramaze kwiheba narabirekeye Imana gusa.”
Imvura igisenyera abaturage Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza (MIDIMAR) yahaye inkunga y’ibikoresho by’ibanze abaturage 70 barimo n’aba bahawe amabati.



















TANGA IGITEKEREZO