00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge : Abasenyewe n’imvura badatuye mu manegeka bahawe amabati

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 February 2017 saa 09:19
Yasuwe :

Abaturage 40 bo mu Murenge wa Nyarugenge basenyewe n’imvura yaguye kuwa 21 Mutarama 2017, bahawe amabati azabafasha gusana inzu zabo.

Ishyiraamwe ryitwa Garuka n’Umuryango utabara imbabare Croix Rouge, bashyikirije abo baturage amabati n’ibindi bikoresho nkenerwa birimo imikeka n’ibiringiti kuri uyu wa 14 Gashyantare 2017. Buri muturage yahawe amabati 20 n’ikiringiti n’umukeka.

Umunyamabangwa Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Vuguziga Charles, yabwiye IGIHE ko abahawe inkunga ari abarurage babuze ubushobozi bwo kwisanira inzu ariko badatuye mu manegeka.

Yagize ati “Abahawe amabati ni abaturage ba bandi batabashije kwisanira bari baragiye bagereka ku nzu zabo za shitingi ndetse ku nyubako zabo bikaba bigaragara ko nta kimenyetso kiriho cyerekana ko batuye mu manegeka.”

Yashimiye ubufasha nk’Umurenge wa Nyarugenge wahuye n’ibiza bikabije muri Kigali. Wabaruwemo inzu 320 zasenywe n’iyo mvura yaguye muri Mutarama 2017.

Mukakarisa Madina, wo mu Kagari k’Agatare we yagize ati “Ndabyishimiye cyane kuko inzu yose yari yarasenyutse turambikaho za shitingi, rero kuba mbonye amabati biranejeje bitewe n’uko nari naramaze kwiheba narabirekeye Imana gusa.”

Imvura igisenyera abaturage Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza (MIDIMAR) yahaye inkunga y’ibikoresho by’ibanze abaturage 70 barimo n’aba bahawe amabati.

Abadatuye mu manegeka ni bo bahawe ubufasha bw'isakaro ry'inzu zangijwe n'imvura
Buri muturage yagenewe amabati 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages