00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abayobozi b’inzego z’ibanze bemereye imbere y’abaturage ko bakiriye ruswa

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 28 May 2015 saa 10:22
Yasuwe :

Abayobozi ba komite nyobozi y’umudugudu wa Ruharabuke mu Kagari ka Ruliba, umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge bemereye imbere y’inteko rusange y’abaturage ko bakiriye ruswa y’ibihumbi 40 y’umuntu washakaga kubaka ikiraro cyo kororeramo inkoko.

Ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 27 Gicurasi, ubwo abaturage bo mu Murenge wa Kigali bitabiraga inteko rusange mu rwego rwo kurwanya kubaka mu kajagari, nibwo komite y’umudugudu wa Ruharabuke igizwe n’abantu batanu yeruye yemera ko yakiriye ruswa y’amafaraga ibihumbi 40 y’umusore washakaga kubakira ikiraro cy’inkoko.

Nyuma yo kwemera ko bakiriye ayo mafaranga, bahise bayasubiza uwo musore imbere y’abaturage bose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rutubuka Emanuel yabwiye IGIHE ko abo bayobozi bemeye ko bakiriye ruswa bagiye gukurikiranwa n’amategeko.

Yagize ati “Nkigera aha nababajije impamvu bubaka mu kajagari abaturage bagaragaza ko biterwa na ruswa nibwo bagaragaje ko hari n’abayobozi bayibaka yewe baranabashinja imbere yanjye nabo barabyemera banabisabira imbabazi.”

Yakomeje avuga ko abo bayobozi bagiye gukurikiranwa n’amategeko, asaba abaturage kudatanga ruswa kuko ibyemezo byo kubaka no kuvugurura bitangirwa ubuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages