Uyu mwana wavutse ku wa 20 Gashyantare 2005 bivugwa ko inzego z’umutekano zamushakishije ubwo byavugwaga ko yaburiwe irengero mu 2021, ubwo yari afite imyaka 16.
Nyina umubyara ngo yatanze amatangazo menshi arangisha aho yaba aherereye ndetse ngo agera ku buyobozi bw’inzego z’ibanze na sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Nyuma y’ibyumweru bibiri uwo mwana yaje kuboneka ariko bigaragazwa ko yabanaga n’umugabo Mucyurabuhoro Berchimas kuri ubu ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana kubera kubana nawe akiri muto.
Yatawe muri yombi ndetse yemeza ko nyina ubyara uwo mwana ari we wamushyingiye umukobwa we nubwo uyu mugore we mu kuburana kwe abihakana yivuye inyuma.
Uyu mugore umaze imyaka ibiri afunze yemeje ko ubwo umwana yaburaga yatanze amatangazo yo kumurangisha kugera no ku rwego rw’ubugenzacyaha ariko ngo atungurwa no kuba amaze imyaka ibiri afunzwe.
Yatawe muri yombi nyuma y’uko hari amakuru yatanzwe y’uko uwo mubyeyi yagize uruhare mu gushyingira umwana we wari utarageza igihe cy’imyaka y’ubukure ndetse no kumuha imiti y’ibyatsi yo kumukuriramo inda.
Ubwo yari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023, uyu mugore wari witeguye kuburana, umucamanza yamumenyesheje ko habayeho kwibeshya urubanza rwe bakarumuha kandi atari we watangije kuruburanisha.
Yamumenyesheje ko hari ibyo umucamanza uri kurukurikirana yari yategetse ko bigomba kuzanwa n’uruhande rw’Ubushinjacyaha ngo urubanza rukomeze bityo ko ataruburanisha atari we warutangije.
Perezida w’Inteko yari yahawe kuburanisha urwo rubanza akaba na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, yahise amwibutsa ko uwaburanishije urubanza rwe yari yasabye ko hazanwa icyemezo cyerekana ko uwo mwana yasambanyijwe ndetse no kumutumiza akaza mu rukiko kuko hari ibyo agomba gusobanura.
Imbere y’urukiko, Uwimbabazi yahise atangira kurira yumvise ko urubanza rwe bagiye kuruha indi tariki, asaba umucamanza kumufasha urubanza rukihuta kuko amaze imyaka irenga ibiri muri Gereza mu gihe igihano yari yasabiwe ari imyaka ibiri.
Mu ijwi ryuje ikiniga yagize ati “Ubundi se bampamije icyaha bikagira inzira ko ari byo byoroshye? Ubu koko nzaguma muri uru. Maze imyaka irenga ibiri mfunzwe kubera ibyo ntanakoze rero bampamye icyaha bikagira inzira aho guhora nsubikirwa urubanza.”
Uyu mugore afunganywe n’uwo bivugwa ko yari yashyingiye umwana we ukurikiranyweho gusambanya umwana n’ubwo nyina we abitera utwatsi akerekana ko atari anaziranye n’uwo mugabo.
Yakunze kumvikana agaragaza ko umwana we atari ashobotse kuko yakundaga kumubura ntamenye iyo yagiye, nyuma y’igihe runaka akazagaruka.
Uyu mugore yagaragaje ko ikibabaje ari uko uwo mugabo ubwo yageraga imbere y’urukiko yemeje ko yamushyingiye uwo mwana we kandi nyamara badasanzwe baziranye.
Umushinjacyaha yabibukije ko urubanza rwari rwanaburanywe ndetse ibirebana n’ibimenyetso by’uko ibyaha bakurikiranyweho byakozwe byari byatanzwe bakanabyireguraho.
Yagaragaje ko hasigaye gusa kugaragaza ibyasabwe n’urukiko birimo icyemezo cyerekana ko uwo mwana yasambanyijwe akiri muto ndetse na we ubwe agahamagazwa mu rukiko.
Nubwo bimeze bityo, abaregwa ntabwo bafite ubunganira mu mategeko ibintu bishobora kuba inzitizi kuri bo kubirebana n’imiburanire yabo no kugenda ingingo ku yindi.
Uru rubanza ruzakomeza kuburanishwa ku wa 20 Nzeri 2023.






Ibitekerezo 0