00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Ba Dasso bari bagiye kuzira gusuzugura urundi rwego rw’umutekano

Yanditswe na

Maniraho D.

Kuya 9 July 2015 saa 02:30
Yasuwe :

Abakozi babiri bo muri DASSO bahuye n’akaga imbere y’imbaga, bazira gusuzugura no gushaka gukubita umusirikare wari wambaye gisivili bababuzaga kwirukansa umugore ucuruza mu kajagari, bashakaga kwambura ibintu mu Mujyi rwagati mu Karere ka Nyarugenge.

Bamwe mu bari aho ibyo byabereye, batangarije IGIHE ko aba DASSO babiri birukankanye umugore, hakanyuraho imodoka yarimo umusirikare mukuru muri RDF, akabwira umusirikare bari kumwe wari wambaye imyenda ya gisiviri ngo abuze abirukankanaga uwo mugore mu buryo bwo kwirinda ingaruka.

Gusa ngo mu kubabuza, uwo musirikare yari agiye kuhakubitirwa n’abo ba DASSO, ariko bahita babona ko ari umusirikare ndetse wari unafite imbunda, ahita anabashyira mu modoka inyuma (muri Butu) ngo ajye kubahanira ahatari mu ruhame.

Uwo musirikare yatewe umujinya no gusuzugurirwa mu ruhame, agira n'amakenga y'uko yanagirirwa nabi

Icyakora nyuma yo gukomeza gutakamba basaba imbabazi bagaragaza ko baketse ko ari uwashakaga kubivangira mu kazi, uwo musirikare yaje kubababarira arabarekura baragenda.

Biziyaremye Patrick umwe mu biboneye iki gikorwa yemeza izi DASSO ari zo zizize kuko nyuma y’uko uwo mubyeyi zirukansaga ajugunye ibintu byose yacuruzaga agakuramo ake karenge, zakomeje kumwirukaho ku buryo byanatumye uwo musirikare wari aho hafi mu modoka atuma umurinzi we, kubabuza ariko bagashaka kuba ari we bakubita kandi batamuzi.

Ati “Ni cyo cyazishobora, kuko nta mpuhwe zigira kuko zibonera abantu uko zishakiye wanazibuza zigakubita. None se zirusha uriya mu afande gukunda igihugu? ko se yabonye uriya mugore ajugunye ibye agatuma umurinda kubamukiza?”

Abo ba DASSO bahise bapakirwa muri butu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages