Bamwe mu bari aho ibyo byabereye, batangarije IGIHE ko aba DASSO babiri birukankanye umugore, hakanyuraho imodoka yarimo umusirikare mukuru muri RDF, akabwira umusirikare bari kumwe wari wambaye imyenda ya gisiviri ngo abuze abirukankanaga uwo mugore mu buryo bwo kwirinda ingaruka.
Gusa ngo mu kubabuza, uwo musirikare yari agiye kuhakubitirwa n’abo ba DASSO, ariko bahita babona ko ari umusirikare ndetse wari unafite imbunda, ahita anabashyira mu modoka inyuma (muri Butu) ngo ajye kubahanira ahatari mu ruhame.
Icyakora nyuma yo gukomeza gutakamba basaba imbabazi bagaragaza ko baketse ko ari uwashakaga kubivangira mu kazi, uwo musirikare yaje kubababarira arabarekura baragenda.
Biziyaremye Patrick umwe mu biboneye iki gikorwa yemeza izi DASSO ari zo zizize kuko nyuma y’uko uwo mubyeyi zirukansaga ajugunye ibintu byose yacuruzaga agakuramo ake karenge, zakomeje kumwirukaho ku buryo byanatumye uwo musirikare wari aho hafi mu modoka atuma umurinzi we, kubabuza ariko bagashaka kuba ari we bakubita kandi batamuzi.
Ati “Ni cyo cyazishobora, kuko nta mpuhwe zigira kuko zibonera abantu uko zishakiye wanazibuza zigakubita. None se zirusha uriya mu afande gukunda igihugu? ko se yabonye uriya mugore ajugunye ibye agatuma umurinda kubamukiza?”



















TANGA IGITEKEREZO