00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Bamporiki yashimiye abaturage bishakira ibisubizo binyuze muri gahunda y’isibo

Yanditswe na Iradukunda Samson
Kuya 23 March 2019 saa 05:44
Yasuwe :

Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yashimiye abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge bakomeje kwishakira ibisubizo binyuze muri gahunda y’isibo mu itorero ry’umudugudu.

Ibi Bamporiki yabitangaje ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’ibigwi n’imihigo mu Kagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, aho abaturage baremeye abatishoboye hagamijwe kurwanya imirire mibi ndetse bakanatangiza gahunda ya ‘Sukura Umudugudu’ igamije kwimakaza isuku.

Muri iki gitaramo, intore zo mu Kagari ka Kamuhoza zakoze igikorwa cyo kuremera, aho zatanze ibiribwa ndetse n’amata bizashyirwa mu gikoni cy’umudugudu ngo bifashe mu kurwanya imirire mibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yatangaje ko nyuma yo gutangiza gahunda y’isibo mu itorero ry’umudugudu muri aka karere, yahereye mu Murenge wa Gitega, aka karere kahise kava ku mwanya wa gatanu muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante’) kakajya ku mwanya wa mbere nyuma y’aho abaturage bo mu Murenge wa Gitega batangiye ubwo bwisungane ku kigero kirenga ijana ku ijana.

Yagize ati “Ubu tumaze gutangiza gahunda y’itorero ryo ku mudugudu mu tugari 33 mu tugari 47 mu Karere kose. Gahunda y’isibo irafasha mu gutanga ibisubizo by’ibibazo byugarije abaturage ari bo babigizemo uruhare”

Mu Murenge wa Kimisagara nk’uko Kayisime yakomeje abivuga, hatangijwe gahunda ya ‘Dusukure Umudugudu’, igamije kunoza isuku mu mudugudu ubu ikaba imaze gukwira hose muri uyu murenge, bikaba biteganyijwe ko izagezwa mu karere hose.

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ko ubundi mbere y’ubukoloni, itorero ryafashaga mu gukemura ibibazo abaturage babigizemo uruhare badategereje ubufasha buvuye ahandi.

Yagize ati “Ibyo gutegereza ubufasha buvuye ku bandi ni ibintu byazanye n’ubukoloni. Dutangiza itorero ry’umudugudu, ntitwigeze dutekereza isuku mu mudugudu ikozwe n’isibo, kuremera abandi bafite ibibazo by’imirire n’ubukene badategereje ubufasha bwa leta. Ibi rero ni byo bikwiriye kujya n’ahandi, itorero rikaba iritanga ibisubizo bivuye mu mpapuro bikajya mu bikorwa.”

Bamporiki yavuze ko mu mateka y’u Rwanda rwo hambere y’ubukoloni, Umunyarwanda yafataga umwana wese nk’uwe byatumaga ntawe utereranwa ndetse abantu bakagirira igihugu akamaro kimwe ntawusigaye.

Ati “Ubu buri wese aramutse afashe umwana wese nk’uwe, ihohoterwa rikorerwa abana ryacika kuko wajya ubona umwana w’umuturanyi hari ushaka kukugirira nabi cyangwa kumwangiza, ukagira uti ‘sigaho winyangiriza umwana’ kuko umwana ni uw’igihugu; si uw’umuntu ku giti cye.”

Umuyobozi w’Akagari ka Kamuhoza, Musoni Kalisa, yavuze ko nyuma yo gutangiza gahunda y’isibo, hari ibibazo byabonewe ibisubizo bigizwemo n’abaturage ubwabo badategereje ubufasha buvuye aho ari ho hose.

Yagize ati “Aho hagiriyeho gahunda y’amasibo, ubwitabire bw’abaturage muri gahunda za leta bwariyongereye, abaturage ni bo bahemba irondo ry’umudugudu, binyuze mu masibo, abaturage bashishikarizanya gusora ntawe ucikanywe.”

Isibo ni gahunda y’itorero ry’igihugu aho ingo ziri hagati ya 15 na 20 zituye mu mudugudu umwe zihigira hamwe ibikorwa by’iterambere hagamijwe kwishakamo ibisubizo.

Abaturage bari bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi
Bamporiki yavuze ko buri wese akwiye gufata umwana wese nk'uwe kuko abana ari ab'igihugu
Bati ''Turi inyuma y'Intore izirusha intambwe'' mu rugamba rwo guteza u Rwanda imbere
Habayeho igikorwa cyo kugaburira abana imbuto nka kimwe mu bifasha kurwanya imirire mibi
Habayeho kwivuga kw'intore mu gukundisha abantu umuco nyarwanda
Igitaramo cyasojwe n'ubusabane
Intore yahize izindi isoma ku ntango y'imihigo
Intore yo ku mukondo yabaye indashyikirwa mu Kagari ka Kamuhoza
Umuyobozi wa Komisiyo y'Itorero ry'Igihugu yavuze ko itorero ry'umudugudu rikwiye kuba irishakira ibisubizo by'ibibazo biwugarije bikozwe n'abaturage hatanayeho gutegereza ubufasha ahandi
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yavuze ko gahunda y'amasibo yatumye akarere kaba aka mbere mu bwisungane mu kwivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages