00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Bamwe mu batumwa kurwanya ibiyobyabwenge na bo barabicuruza

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 August 2015 saa 09:12
Yasuwe :

Bamwe mu bacunga umutekano mu midugudu (Abanyerondo), ari na bo akenshi bifashishwa mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, usanga na bo babinywa kandi bakanacuruza urumogi n’inzoga z’inkorano ziganjemo Kanyanga.

Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko abanyerondo baba bagomba kurangwa n’imico myiza y’ubunyangamugayo, mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, abaturage bemeza ko hari bamwe muri bo bacuruza ibiyobyabwenge ndetse na bo bakaba banabinywa.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu batuye mu Mudugudu w’Abatarushwa n’uw’Intwari ahitwa i Matimba, mu Kagari ka Rwezamenyo I mu Murenge wa Rwezamenyo, bavuga ko impamvu ibiyobyabwenge nk’urumogi, Mugo (Héroïne) bidacika muri ako gace, biterwa n’uko hari bamwe mu bashinzwe umutekano babicuruza.

i Matimba abanyerondo bakingira ikibaba abacuruza ibiyobyabwenge

Aba baturage bavuga ko kuba muri aka gace hagaragaramo abanyerondo bacuruza urumogi bakanarunywa, bituma bakingira ikibaba n’abandi banywa ibyo biyobyabwenge, bitewe n’uburyo baba bacuditse, ibyo bigatuma batakaza icyizere cyo kuba ibiyobyabwenge byacika muri ako gace.

Maniriho (izina rye ryahinduwe) utuye mu Mudugudu w’Intwari yagize ati “Ubu se urumogi na mugo byashira muri aka gace bite kandi abashinzwe kubirwanya harimo n’ababicuruza koko? Twe duhora twibaza icyo bakurikiza mu kugira ngo bahitemo abazajya bakora irondo, kuko benshi mu barikora muri aka gace ni abajura, ni na bo banabigurisha.”

Gasana Patrick we yagize ati “Inkeragutabara (yavugaga abanyerondo) zo muri aka gace rwose si inyangamugayo na gato kuko usanga zikorana n’abacuruza urumogi, yewe n’indaya z’aha i Matimba ku buryo badashobora kubafata na gato mu gihe ari wo murimo wabo”.

Bamwe mu batuye i Matimba bemeza ko mukungira ikibaba abacuruza ibiyobyabwenge n’ababinywa bituma hari bamwe babirenganiramo, bakagerekwaho ibyaha nk’ibyo, cyane cyane iyo habaye umukwabo wo gufata abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge, aho abo banyerondo bakora ibishoboka byose ngo haze kuboneka abo batanga muri raporo nk’abafatiwe muri icyo gikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mutarugera Dieudonne, avuga ko aya makuru ntayo bari bafite, ariko nyuma yo kuyamenya ngo bagiye kuyakurikirana hanafatwe ingamba zihuse.

Ati “Ntabyo tuzi, kuko abaturage banafite ikibazo nk’icyo bakigeza mu buyobozi niba koko hari abanyerondo babona bagira uruhare mu gucuruza ibiyobyabwenge, cyangwa mu kubashyigikira.”

Yakomeje asaba abaturage bajya babona aba banyerondo muri ibi bikorwa kujya babimenyesha ubuyobozi bw’umurenge mu rwego rwo kugira ngo bubakurikirane kuko bashinzwe kubungabunga umutekano aho kuwuhungabanya.

Uduce tumwe na tumwe mu Murenge wa Rwezamenyo tuzwiho kuba indiri y’abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge, gusa ukaba atari umwihariko waho kuko ibyo bibazo bihangayikishije u Rwanda rwose.

Akenshi umukwabo wo gufata abacuruza ibiyobyabwenge usozwa wahindutse uwo gufata inzererezi

Mu nama Nyunguranabitekerezo ku kurwanya icuruzwa ry’abantu n’isano rifitanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu rubyiruko yateraniye i Kigali kuwa 10 Ukwakira 2014, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko iyo urebye neza ibi bibazo usanga ahanini bishingiye ku ruhare rw’umuryango mugali wadohotse, ndetse n’indangagaciro zigenda zitakara.

Yongeyeho ati “Iterambere ridafite indangagaciro, ni ryo ribyara ibyo bibazo by’ihohotera, icuruzwa ry’abantu, gufata ibiyobyabwenge n’ibisindisha ndetse n’ibindi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages