Ahagana saa cyenda z’amanywa nibwo abo uko ari bane, abagore batatu n’umusore wari ubatwaje bafashwe bashaka kwinjiza muri gereza ya Mageragere urumogi n’itabi.
Ibyo bafatanywe harimo udupfunyika 1052 n’amafaride y’itabi atandukanye arimo atanu y’Impala, ane y’Intore n’atanu y’iryitwa Premier. Banafatanywe ibibabi 620 by’igikamba n’umusemburo bakoresha mu guteka amandazi ( Capamandazi).
Abafashwe baturuka mu murenge wa Mageragere no mu Murenge wa Kigali yo muri Nyarugenge.
Umuvugizi wa Polisi, SP Hitayezu Emmanuel yatangarije IGIHE ko aba bantu bakurikiranweho icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobwabwenge bafashwe batarabasha kwinjiza ibiyobyabwenge muri gereza.
Yagize ati “Nibyo kuri Gereza ya Mageragera hafatiwe abadamu batatu n’umugabo umwe bakekwagaho gushaka kwinjiza ibiyobyabwenge bakaba barafashwe ubwo bari barimo gusakwa nk’uko bisanzwe ku baba baje gusura imfungwa.”
Yongeyeho ko nyuma y’uko aba bantu bafashwe bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere kugira ngo batangire gukurikiranwa ibyo baregwa.
Yasoje avuga ko aba bantu bafashwe mu gikorwa gikorerwa buri gihe ababa baje gusura imfungwa ndetse aboneraho gusaba abanywandwa kwirinda gucuruza ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka iyo babifatiwemo cyane cyane ko ibiyobyabwenge binagira n’ingaruka ku babinywa kuko ari bo na bo bakunze kugaragara bishora mu byaha bitandukanye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagarorwa (RCS), CIP Hillary Sengabo, yavuze ko bakunze gufatana abagororwa ibiyobyabwenge.
Yagize ati “ Nibyo tujya duhura n’byo bibazo ariko nk’uko amategeko abiteganya twebwe ntabwo dutangaza ibyaha byakozwe n’abaturage, ibyo dukunze guhura nabyo ni ibyo dufatana abagororwa ntabwo dusanzwe tubifatana abaturage ariko bigaragara ko ibyo dufatana abagorora abantu baba baje kubareba aribo baba babibahaye.”
Abatawe muri yombi nibahamwe n’icyaha bazahanisha igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ ihazabu yo kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu nk’uko biteganwa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
























TANGA IGITEKEREZO