00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho by’umunara

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 6 May 2013 saa 02:56
Yasuwe :

Polisi yo mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu iyibwa rya batiri z’umunara wa MTN uherereye mu Mujyi wa Kigali aho bita kwa Venant, mu mpera z’icyumweru gishize.
Aba bagabo barimo Muhamed Mugabo, umukozi w’ikigo gicunga umutekano Intersec ari na we warindaga uyu munara, Emile Ruzindana, wari utuye hafi y’umunara wibwe na Nsengiyumva Janvier uvuga ko yari umukarani wari wahawe akazi n’uwitwa Claude ko gupakira batiri mu modoka. Bose (…)

Polisi yo mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu iyibwa rya batiri z’umunara wa MTN uherereye mu Mujyi wa Kigali aho bita kwa Venant, mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba bagabo barimo Muhamed Mugabo, umukozi w’ikigo gicunga umutekano Intersec ari na we warindaga uyu munara, Emile Ruzindana, wari utuye hafi y’umunara wibwe na Nsengiyumva Janvier uvuga ko yari umukarani wari wahawe akazi n’uwitwa Claude ko gupakira batiri mu modoka. Bose bahakana uruhare rwabo muri iki gikorwa cy’ubujura bakekwaho.

Mugabo avuga ko abaje gutwara izi batiri bari bafite amakarita y’akazi agaragaza ko ari abakozi ba MTN, arabakira banamusinyira mu gitabo ko bahageze, ikaba ari inshuro ya kabiri bari baje. Yagize ati “baje bambaye amakarita y’akazi bavuga ko ibyo batwaye mbere aho babijyanaga byabaye bike, mbaha igitabo cyanjye baransinyira. Ndarengana ibyo nshinjwa simbyemera.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Urbain Mwiseneza yatangaje ko ibi bikoresho bishobora kuba byaragambaniwe. Ati “ kuba bazaga bitwikiriye ijoro kandi bagatwara ibikoresho byifashishwa umunsi ku wundi batabisimbuje, ni ikigaragaza ko abibye bari babiziranyeho n’abashinzwe kuharinda.”

January Mugabire, umukozi ushinzwe umutekano muri MTN, yatangaje ko hari ku nshuro ya kabiri uyu munara wibwa , ubwa mbere mu kwezi gushize, hakaba haribwe batiri 8.

Izi batiri zitanga imbaraga ku munara ngo ugumane umuriro kugira ngo ibikoresho by’itumanaho biri kuri uwo munara bikomeze gukora mu gihe umuriro usanzwe uba wagiye, bikaba atari mu Mujyi wa Kigali gusa ubusambo bwibasiye iminara, nk’uko Mugabire yabitangaje.

Mugabire yavuze ko ubu bujura bwakozwe ku wa Gatandatu ahagana saa yine z’ijoro, anamagana abacura ibyangombwa bagamije ubujura.

Mu gihe buri munara ugira batiri 16, uyu wagaburiraga igice kimwe cya Nyarugenge, Gasabo na Rulindo, wari usigaye utagira n’imwe. Buri batiri mu zari zibwe, ifite agaciro k’amadolari 700.

MTN ifite iminara irenga 540 mu gihugu hose, muri yo sosiyeti Intersec ikaba ifite isoko ryo kurindira umutekano irenga 200, mu gihe indi ifitwe na sosiyeti Fodey.

Aba bakekwa baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 na 301 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages