00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Batewe impungenge n’ubuzunguzayi bw’inyama mbisi (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 October 2023 saa 05:03
Yasuwe :

Iyo utembereye i Nyabugogo cyane mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu gace kegereye ibagiro, uhura n’abagore n’abagabo baba bari kugenda mu muhanda bacuruza inyama mbisi.

Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko batewe impungenge n’ubu bucuruzi bw’inyama mbisi bukorerwa mu muhanda cyane mu tuyira twihishe kuko ahanini baba batazi ko amatungo yabazwe.

Uwitwa Uwamahoro Claudine yagize ati “Hatagize igikorwa ziriya nyama zatera abantu indwara kubera uburyo ziba zimeze, ziba zitumaho amasazi zinafite impumuro mbi?”

Byukusenge Olivier we ati “Nonese wabwirwa n’iki atari inyama z’imbwa cyangwa izindi nyamaswa ko n’abazicuruza uba ubona utazi ukuntu bameze?”

Yasabye inzego zibishinzwe guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya izi nyama zitaratangira kugira ingaruka ku bantu.

Kayumba Vianney we yavuze ko izi nyama zigenda zizunguzwa muri aka agace ari izo abakozi bakora mu ibagiro rya Nyabugogo baba bibye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega ubu bucuruzi bukunze kugaragaramo, Mugambira Etienne, yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugihagurukira.

Ati “ Simpamya ko ubuzunguzayi bw’inyama buriho kuko n’ubundi ubuzunguzayi busanzwe nabwo tugerageza kuburwanya ariko niba buriho turakomeza gushyiramo imbaraga tubirwanye kuko birumvikana ko ari ubucuruzi budasanzwe.”

Yongeyeho ko bashyizeho amabwiriza y’uko inyama zigomba kujya zisohoka mu ibagiro hari aho zajyanywe ndetse bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya ubu bucuruzi butemewe.

Abenshi bafite impungenge ko izi nyama zishobora kubatera uburwayi
Hari n'abacururiza izi nyama mu mashashi
Hari n'aho izi nyama zishyirwa mu muhanda
Ubu bucuruzi bw'inyama bukomeje gufata indi ntera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages