00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: COPEDU yifatanyije n’abaturage mu muganda inishyurira mituweli imiryango 8 itishoboye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 May 2017 saa 01:50
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, abakozi ba COPEDU Ltd bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Gatare mu murenge wa Nyarugenge mu gikorwa cy’umuganda rusange banarihira ubwisungane mu kwivuza imiryango 8 itishoboye igizwe n’abantu basaga 30 kugira ngo na yo irangwe n’ubuzima buzira umuze.

Muri iki gikorwa cy’umuganda rusange, abo bakozi bafatanije n’abaturage bubaka uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Ukuriye ishami ry’ubucuruzi muri COPEDU Ltd, Uwamariya Caritas, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukorera umuganda mu Kagari ka Gatare, mu rwego rwo kubegera bakabashishikariza umuco wo kwizigamira kandi bakabamenyesha ko babafunguriye irindi shami rishya riherereye mu nyubako ya « CHIC » nk’uko bari barabyifuje.

Yagize ati « Nibura rimwe mu gihembwe, twifatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange tukanabashishikariza umuco wo kwizigamira. Uyu munsi twifatanyije n’abaturage b’akagari ka Gatare umurenge wa Nyarugenge nyuma yaho ubuyobozi bw’umurenge busabiye ibigo by’imari n’amabanki, kurushaho kwegera abaturage no kubakangurira kwitabira serivisi z’imari. »

Yakomeje agira ati « Iyo mpuruza COPEDU LTD yayumvise vuba bituma dufata gahunda yo kwifatanya n’abaturage mu gukora umuganda rusange mu kagari ka Gatare mu Murenge wa Nyarugenge. Iki gikorwa twagikoze n’ahandi nko mu mirenge ya Kimisagara, Kanombe, Ndera, Kinyinya n’ahandi….»

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Vuguziga Charles, yashimiye ubuyobozi n’abakozi ba COPEDU Ltd kubera ukuntu bifatanyije na bo mu gikorwa cy’umuganda kandi bakanatera inkunga imiryango 8 itishoboye bakayishyurira ubwisungane mu kwivuza. »

Umubyeyi witwa Catherine Uwiduhaye we yavuze ko bishimiye iki gikorwa COPEDU Ltd yakoze cyo kubarihira mituweli no kubafasha kubaka uturima tw’igikoni.

Yagize ati « Iki gikorwa ni cyiza cyane kandi twacyishimiye kubera uburyo baturihiye mituweli tukanakorana umuganda bakanatwubakira uturima tw’igikoni kugira ngo turwanye imirire mibi ».

Yakomeje agira ati « Turabizeza natwe ko tuzadufata neza ku buryo bazagaruka tukabereka ko twatubyaje umusaruro.»

Mu mashami umunani COPEDU Ltd ifite mu mujyi wa Kigali, abiri aherereye mu murenge wa Nyarugenge.

Abakozi ba COPEDU hamwe n'abaturage mu muganda
COPEDU Ltd yatangaje ko yahisemo gukorera umuganda mu Kagari ka Gatare, mu rwego rwo kubegera bakabashishikariza umuco wo kwizigamira
Abakozi ba COPEDU bafashije abaturage kubaka uturima tw'igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi
Abaturage bubakiwe uturima tw'igikoni bashimye iki gikorwa
COPEDU yanatanze amafaranga yo kwishyurira mituweli imiryango umunani itishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages