00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Dasso yatawe muri yombi azira gukomeretsa umuzunguzayi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 2 March 2017 saa 11:57
Yasuwe :

Umwe mu bakozi b’urwego rushinzwe gucunga umutekano mu Karere ka Nyarugenge (DASSO), yatawe muri yombi na Polisi ashinjwa gukubita no gukomeretsa umuzunguzayi wacururizaga muri Gare ya Nyabugogo.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 1 Weurwe 2017, ubwo uwo DASSO, witwa Dusenge Jean Claude yakubitaga umugore witwa Mukamazimpaka Florence akamukomeretsa bikomeye bikanamuviriyemo kujyanwa ku bitaro.

Nyuma yo gukubita uwo mugore, uwo mukozi w’urwego rwa DASSO yahise atabwa muri yombi na polisi ndetse ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kimisigara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu, yabwiye IGIHE ko ibyakozwe n’umu- DASSO bitemewe.

Ati “Birashoboka ko yamukubise amubuza gucururiza hariya kuko ntabwo byemewe; gusa yabyitwayemo nabi aramukubita, aramukomeretsa ari na yo mpamvu natwe twahise tumuta muri yombi, polisi ikaba iri kumukurikirana kuri icyo cyaha kijyanye no gukubita no gukomeretsa, kuko yakoze ibinyuranyije n’amategeko.”

Spt Hitayezu yavuze ko uyu mu-DASSO yagombaga kubuza uwo muzunguzayi gucururiza aho ngaho atamukubise.

Ikibazo cy’Abazunguzayi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu byahagurukiwe n’ubuyobozi bw’uyu mujyi, bufata iya mbere mu kububakira amasoko yo gucururizamo mu bice binyuranye hagamijwe kubafasha kuva mu bucuruzi bwo mu muhanda.

Nubwo bimeze bityo, haracyari abazunguzayi hirya no hino muri uyu mujyi bacururiza mu mihanda.

Mu rwego rwo guhangana n’abo batarubahiriza amabwiriza yo kugana amasoko bubakiwe, Umujyi wa Kigali washyizeho ibihano kuri bo n’abafashwe babagurira, bingana n’amande y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Inzego z’umutekano zirimo na DASSO nazo zitanga umusanzu mu kubuza abo bazunguzayi gukorera ahatemewe, gusa rimwe na rimwe humvikana ishyamirana hagati yabo binarangira habayemo gukomeretsanya.

Iki kibazo inzego zinyuranye zigisobanura nk’ikitemewe n’amategeko agenga urwego rwa DASSO, ari na yo mpamvu zishimangira ko uzajya afatirwa muri ibyo bikorwa atazihanganirwa.

Icyaha cyo gukubita no gukoretsa gihanwa n’ingingo ya 148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages