00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Diaspora Nyarwanda muri Amerika yatanze miliyoni 11 Frw azishyurira mituweli abatishoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 January 2018 saa 03:27
Yasuwe :

Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageneye Akarere ka Nyarugenge inkunga ya miliyoni zisaga 11 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2018.

Amafaranga yatanzwe azakoreshwa n’Akarere ka Nyarugenge mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2018-2019.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Mutarama 2018, cyitabiriwe n’intumwa za Diaspora zari ziyobowe na Murenzi Daniel uheruka gutorerwa kuyobora Abanyarwanda baba mu mahanga mu nzibacyuho y’umwaka wa 2018; Ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Tutuba Jack; Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba n’abandi.

Kimwe n’abandi Banyarwanda baba mu mahanga ya kure, abatuye n’abakorera muri Amerika bakusanyije inkunga yo gufasha Abanyarwanda kubungabunga ubuzima babagenera amafaranga asaga miliyoni 11 azakoreshwa mu kugura mituweli zizabashoza kwivuza.

Abagize Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika bagaragaje ko bashimishijwe cyane no kugira uruhare muri iyi gahunda y’indashyikirwa y’igihugu yo gufasha abaturage kubona ubwisungane mu kwivuza, ibikorwa bavuga ko bizaguka bikagera no mu bindi bice by’imibereho y’abenegihugu.

Nyuma yo gushyikirizwa aya mafaranga, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yashimiye abatanze iyi nkunga avuga ko ije kubafasha kugira ngo bakomeze gahunda bihaye y’ uko abaturage bose baba bafite ubwisungane mu kwivuza.

Yavuze ko iki gikorwa ari kimwe muri byinshi bifuza gukorana n’Abanyarwanda bari hanze.

Kayisime yanatanze ubutumwa bukangurira Abanyarwanda baba hanze kuza gushora imari mu Rwanda no mu Karere ka Nyarugenge by’umwihariko avuga ko hakiri ahantu ho guturwa kandi hakenewe amacumbi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi n’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka abaturage bemerewe gutangira kwiteganyiriza mu kugura ubwisungane mu kwivuza bw’ umwaka wa 2018-2019.

Mu Karere ka Nyarugenge abaturage bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza bari ku kigero cya 88%.

Akarere ka Nyarugenge kashyikirijwe inkunga ya miliyoni zisaga 11 z'amafaranga y'u Rwanda mu muhango witabiriwe n'abayobozi barimo: Murenzi Daniel (uwa kabiri iburyo) uyobora Diaspora Nyarwanda ku Isi, Meya wa Nyarugenge, Kayisime Nzaramba (uwa gatatu iburyo) na Tutuba Jack (uwa gatati ibumoso), Ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages