Kuri uyu wa 27 Nzeri 2017, mu nama yahuje abayobozi mu mirenge igize Nyarugenge, abakozi b’Inama y’igihugu y’abana n’Umuryango uharanira ko abana barererwa mu muryango “Hope and Home for Children” n’abayoboraga ibigo byabakiraga, hagaragajwe ko hari imbogamizi zikomeye muri ‘Tubarere mu Muryango’.
Umukozi w’Inama y’Igihugu y’abana ushinzwe gahunda ya ‘Tubarere mu Muryango’ mu Karere ka Nyarugenge, Mukamana Monique, yatangaje ko bafite ingero nyinshi z’ababeshya ko bashaka gufasha abana b’inzererezi bafite izindi ndonke biteze.
Yagize ati “Indi mbogamizi tugifite, n’abumva ko umwana agomba kujya mu kigo ariko twe nta mpungenge tugifite, ubu umwana ajya kwa Gisimba (wari ufite ikigo cyakiraga abana bati ‘muhamagare Monique twe ntitukibafata’. Hari n’abaza kudutekera imitwe bakabasubiza aho babakuye. Birikugenda biza, abantu bakizeza ababyeyi ko bazashyiraho ibigo bishyashya bibakira hano Nyarugenge ni ikibazo dufite[..] ababyeyi bacyumva ko kwakira umwana baguha akantu, ugasanga turabafite biyandikishije ariko ategenya ko namufata azahabwa mituweli z’umuryango we, navuga ibindi bibazo afite bizumvwa. Byatubayeho no mu minsi yashize.”
Yakomeje atanga ingero z’abantu bagiye bifuza abana barera ariko mu by’ukuri bagenzura bagasanga hari izindi nyungu nk’inkunga n’ibindi bategereje.
Yasobanuye ko ari imbogamizi ikomeye kuri gahunda ya “Tubarere mu muryango”, isigaye ishyirwa mu bikorwa n’abo bita ‘Malayika Murinzi’, umubyeyi cyangwa umuryango ufata umwana akiyemeza kumurera akamuha urukundo n’uburere bya kibyeyi nta sano n’imwe bafitanye.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jean Marie Vianney Ndayisenga, yavuze ko umwana adakwiye kurererwa mu kigo cy’imfubyi kandi umuryango nyarwanda ufite abanyempuhwe n’ubumuntu, yongeraho ko kubasubiza mu muryango bikigoye.
Yagize ati “N’ubu mvuye kuganira n’abana bagangitse (baba) Saint Famille, ariko kuganira si ukundi ni ukugira ngo tubegeranye tubakure hariya bari. Ni igikorwa dukora buri cyumweru tukabaganiriza bakatubwira imiryango bakomokamo, hari abacu muri Nyarugenge, abandi benshi ni abo utundi turere. Icyo dukora tubasubiza mu miryango ariko biracyari imbogamizi zikomeye cyane. Usanga harimo uje gatatu, kane, gatanu wasubiza amaso inyuma ugasanga ibibazo biri mu muryango aho yaturutse. Yahunze amakimbirane.”
Umukozi wa Hope and Home for Children muri Nyarugenge ushinzwe kurengera abana, Kayiganwa Aline, yavuze ko hatangijwe gahunda yo gutanga amatangazo ahateraniye abantu no mu nsengero bashishikariza abantu gufasha abo bana.
Yagize ati “Umubare wa ba balayika murinzi twifuza ntiturawugeraho. Turacyifuza ko abiteguye kwakira abana biyongera. Ubu turi guhura n’abari mu nzego zitandukanye bahura n’abaturage mu buzima bwa buri munsi kugira ngo badufashe kubyumvisha abaturage. Ikindi ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwari bwadusohoreye ibaruwa ku buryo no mu nsengero yasomerwa abakiristu bakumva ko hari abana bakenwe kwitabwaho.”
Gahunda ya Tubarere mu Muryango yatangijwe mu 2012, kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge butangaza ko mu rwego rwo kubahiriza iyo gahunda bwafunze ibigo byabakiraga birimo icyitwa Gisimba Memorial Center, Home of Hope na Fasha umwana.



















TANGA IGITEKEREZO