Ibigo bitandukanye by’amashuri abanza byo mu Karere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali, byateguye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, akaba ari ku nshuro ya kabiri iki gikorwa cyo kwibuka kigiye gukorwa n’ishuri ribanza rya EPA.
Kuwa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2013 nibwo hateganyijwe igikorwa cyo kwibuka kizabera ku ishuri ribanza rya EPA saa yine, ari naryo cyatangirijwemo ku nshuro ya mbere, abari muri gahunda yo gutegura iki gikorwa bibumbiye mu ihuriro ry’abahize (AAEEPA) batangaza ko bafite icyizere ko kizitabirwa biruse umwaka ushize.
Iki gikorwa cyatangiriye ku ishuri ribanza rya EPA aho cyahuje imbaga y’abahize mu byiciro bitandukanye kuva mu 1947 iryo shuri ryashingwa. Nyuma ya EPA ikigo cy’amashuri abanza cy’Intwari i Nyamirambo nacyo cyateguye igikorwa nk’icyo andi mashuri nka St Famille ,Camp Kigali, Kabusunzu na Kamuhoza byiyemeza nabyo kuzakurikiza urwo rugero rwiza zabonye ku ishuri rya EPA n’Intwari muri uyu mwaka wa 2013.



















TANGA IGITEKEREZO