00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: IBUKA yasabye ko abana basoma amazina mu kwibuka bigishwa, kubera ikosa ryakozwe n’umwe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 24 May 2026 saa 07:50
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA mu Karere ka Nyarugenge bwasabye ko abana bifashishwa mu gusoma amazina y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bajya babanza gusobanurirwa neza icyo bivuze kuko hari umwe muri bo uherutse gukora ikosa rishingiye ku kudasobanukirwa ibyo yasomaga.

Ibyo byagarutsweho ku wa 23 Gicurasi 2026 ubwo Ishuri ryisumbuye rya APACOPE riherereye i Kigali ryibukaga ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abarenga 300 bari abakozi n’abanyeshuri baryo.

Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Rwigamba Serge, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame ndetse binateganywa n’Itegeko Nshinga Igihugu kigenderaho, ariko agaragaza ko hari n’amahame yabyo akwiye kubahirizwa.

Yatanze urugero ku bana n’urubyiruko bakunze kwifashishwa mu gusoma amazina y’abantu n’imiryango yazize Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko ari byiza kuko bifasha kubaka u Rwanda rw’ejo hashingiwe ku mateka ariko ko hari ibidakorwa neza.

Ati “Hakwiye kubaho kumenya by’ukuri. Hari ubwo uganira n’urubyiruko ugasanga bavuga ibintu neza ariko ukumva ari nk’ibintu bababwiye bakabifata mu mutwe ngo babisubiremo, icyakora babisubiramo neza.”

Yakomeje ati “Hari igikorwa giherutse kuba cyo kwibuka muri Mata kibera kuri Sainte Famille abana bajya imbere basoma amazina. Umwana umwe wari hirya yaravuze ngo baribuka n’umuryango wa zima. Yashakaga kuvuga ko bibuka umuryango wazimye nyuma baza kumusobanurira ko atari umuryango witwa zima ahubwo ari umuryango wazimye.”

Yakomeje asaba by’umwihariko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri kujya bifata umwanya wo gusobanurira abana Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bitaba ibintu basubiramo gusa ahubwo banabyumve neza.

Yavuze kandi ko kuba abari mu rwego rwo gucura umugambi wa Jenoside no kuwushyira mu bikorwa bari barize bajijutse, bisobanuye imbaraga zigomba gushyirwa mu kwigisha urubyiruko ruri mu mashuri kwanga ikibi kugira ngo amateka atazisubiramo.

Ishuri APACOPE ryashinzwe mu 1981 rigamije gufasha abana bagorwaga no kubona uko biga bitewe n’ibibazo by’amoko.

Ryagize amateka yihariye ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko kuva ryashingwa ubuyobozi bwariho butahwemye gutoteza abarikoragamo n’abanyeshuri baryigagamo kubera ko ryafatwaga nk’ishuri ry’Abatutsi, bituma mu 1994 ubwo Jenoside yabaga hicwamo benshi.

Umuyobozi w’Umuryango APACOPE, Shamukiga Christine, yavuze ko amateka mabi iryo shuri ryanyuzemo yavuyemo amasomo binyuze mu buyobozi bw’Igihugu bwashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Nyuma ya Jenoside Igihugu cyagize ihumure, amahoro aragaruka natwe ntitwasigaye kuko ubu turiga mu mutuzo kandi twunze ubumwe. Nta vangura rikiharangwa kandi urubyiruko rwacu duhora turutoza gukurikira umurongo mwiza w’Igihugu kugira ngo babashe kumenya uwashaka kubayobya bamurwanye.”

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare, Muhongayire Jacqueline, yavuze ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi ntawe uzarusubiza mu mateka ya Jenoside rwanyuzemo, ariko yibutsa urubyiruko ko iki ari cyo gihe cyo kumenya neza ayo mateka kugira ngo ahazaza hazabe hafite urufatiro rukomeye.

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga 300 muri APACOPE
Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Rwigamba Serge, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame ndetse binateganywa n’Itegeko Nshinga Igihugu kigenderaho
Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare, Muhongayire Jacqueline, yavuze ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi ntawe uzarusubiza mu mateka ya Jenoside rwanyuzemo
Umuyobozi w’Umuryango APACOPE, Shamukiga Christine, yavuze ko amateka mabi iryo shuri ryanyuzemo yavuyemo amasomo binyuze mu buyobozi bw’Igihugu bwashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages