Ibi aba bayobozi babihize kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2017, ubwo basozaga icyiciro cya gatatu cy’Itorero ry’igihugu rihuza abayobozi b’imidugudu n’abagize komite nyobozi zayo, bari bamazemo icyumweru mu ishuri ryisumbuye rya APACE riherereye mu Murenge wa Nyakabanda, muri ako karere.
Aba bayobozi bahawe izina ry’ubutore ry’Imbonezamihigo, babwiye IGIHE ko, bishimiye inyigisho zitandukanye baherewe muri iri torero zirimo iz’ijyanye n’amateka, kumenya inshingano zabo n’uko bakwiye kuzinoza. Harimo kandi gushyigikira irondo ry’umwuga no gukorana n’inzego z’umutekano no kurwanya ubuzererezi n’abana bata ishuri kuko bizabafasha kwesa imihigo no kunoza inshingano z’akazi bakora.
Bemeza ko nyuma yo kuva muri iri torero bazakora uko bashoboye barwanye ubuzererezi ku buryo nta nzererezi zizongera kugaragara mu midugudu bayobora.
Karangwa Dada ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kabusunzu, mu Kagari ka Munanira ya I, mu Murenge wa Nyakabanda yagize ati “ Kuba ubu tugizwe Intore kandi zijya ku rugerero, bivuze ko tugiye gukora no gushyira mu bikorwa ibintu byinshi twize birimo guca inzererezi no kwurwanya abana bata amashuri ndetse tunarangwe no gukorera hamwe kugira ngo dusigasire ubusugire bw’igihugu yewe tunafashe akarere kacu kwesa imihigo.”
Aba bayobozi biyemeje ko bagiye kujya bamenya abantu bose batuye mu midugudu bayobora ndetse banakurikirane bimwe mu bibazo bituma abana benshi bata imiryango yabo, bagahitamo kujya kwibera mu muhanda, kugira ngo bafatanye n’ababyeyi babo kubagarura.
Bahize kandi ko bazashyira ingufu mu kuganiriza abana baba mu mihanda kugira ngo bamenye aho baturuka, maze babe bafashwa gusubizwayo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko yizeye adashidikanya ko ibyari ibibazo muri ako karere bigiye guhinduka ibisubizo bitewe n’imihigo aba bayobozi b’inzego z’ibanze bahize.
Yagize ati “Bitewe n’uko itorero ritoza umutimanama no kwigisha kwishakira umuti w’ibibazo runaka abantu baba bafite, natwe tuvuye aha twizeye ko ibyari ibibazo bihindutse ibisubizo tugendeye ku mihigo bahize irimo kurwanya inzererezi n’abana bata amashuri n’ibindi, kuko biragaragara ko ubu tugiye gufatanya kugira ngo duteze imbere akarere.”
Yavuze kandi ko bizeye ko ubafatanye bwabo n’inzego z’imidugudu muri aka karere, buzabafasha kugabanya inzererezi n’abana bata amashuri bagaragara muri aka karere.
Icyiciro cya gatatu cy’iri torero cyatangiye ku wa 6 Mutarama, kikaba kibaye nyuma y’ibindi byiciro bibiri byaryo byatojwe umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO