Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa munani n’igice z’ijoro, ubwo iyo Fuso yari itwawe na Gasirimu Emmanuel yavaga i Musanze yabuze feri maze igonga ako kabari kari ku muhanda munini werekeza i Musanze maze barindwi bari bahari barakomereka, muri bo batatu bakomeretse mu buryo bukomeye; ndetse imodoka na moto byari bihaparitse nabyo birangirika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya iyi mpanuka yabereyemo, Niyibizi Jean Claude, aganira na IGIHE yagize ati “Ni Fuso yari ivuye mu Karere ka Musanze yabuze feri noneho igonga inzu, imodoka na moto byari biparitse aho ngaho, ikomeretsa abantu barindwi bari kuri ako kabari.”
Yakomeje agira ati “Yabuze feri igeze muri ariya makorosi irakomeza aho kugira ngo ikate igana ku Giti cy’Inyoni, arareba abona akomeje ashobora kuyigusha mu mugezi wa Yanza, maze arakomeza agonga iyo nzu.”
Yavuze ko uretse iyo modoka na moto byangiritse, ngo n’iyo modoka yakoze impanuka yangiritse bikomeye kimwe n’ako kabari yagonze.
Niyibizi yakomeje avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba hakozwe ubutabazi maze abakomeretse bajyanywa ku bitaro bya CHUK gusa ngo kugeza ubu nta makuru y’uwaba yitabye Imana muri iyi mpanuka arabona.
Ndayisenga Vedaste nyir’akabari iyi modoka yagonze, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yabaye mu kabari ke harimo abakiriya bane ariko ku bw’amahirwe nta n’umwe witabye Imana uretse umukozi we itafari ryakomerekeje ku mutwe.
Amafoto: Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO