00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Inama y’Igihugu y’Abagore yaremeye uwo abana be bahiriye mu nzu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 June 2015 saa 12:22
Yasuwe :

Nyuma y’icyumweru inzu ye ihiye n’abana be bagashya bikaviramo umwe gupfa, Inama y’Igihugu y’Abagore yaremeye Uwimana Claudine imugenera bimwe mu bikoresho by’ibanze n’amafaranga yo gutangira ibikorwa by’ubucuruzi.

Inzu ya Uwimana mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Akabahizi mu Karere ka Nyarugenge yahiye mu ntangiriro za Kamena ubwo yari yagiye ku irondo.

Usibye kuba inzu n’ibikoresho byari biyirimo byarahiye, abana be batatu bahiriye mu nzu, babiri muri bo bakaba bakiriho mu gihe umwe w’amezi arindwi yapfuye.

Inama y’Igihugu y’Abagore n’Akarere ka Nyarugenge bakaba baramuremeye aho bamugeneye ibikoresho by’ibanze byo mu nzu, ibiryamirwa, imyambaro ndetse n’amafaranga agera kuri miliyoni nk’igishoro cyo gutangira ubucuruzi kugira ngo nawe yifashe kwiyubaka.

Uretse ubutumwa bwo gufata mu mugongo Uwimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jacqueline, yasabye abagore kugira uruhare muri gahunda zikubiye mu mihigo basinye zirimo kuboneza urubyaro babyara abo bashoboye kurera, kwimakaza umuco w’isuku, gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jacqueline afite bimwe mu bikoresho bageneye Uwimana

Kamanzi yagize ati “Mutimawurugo, tugomba guhesha agaciro uwakaduhaye tuba aba mbere mu gushyira mu bikorwa gahunda zadushyiriweho zigamije iterambere; Ese nitubyara abo tutazashobora kurera bazandagara mu muhanda nibwo tuzaba duhesheje agaciro uwakaduhaye?”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ndayisenga Jean Marie Vianney, yavuze ko Mutimawurugo bivuze umuntu ugomba kuba intangarugero mu gushakisha icyamuteza imbere ndetse n’icyazana imibereho myiza mu muryango we na sosiyete nyarwanda muri rusange.

Yahamagariye abagore by’umwihariko ndetse n’abaturage muri rusange kwitabira umugoroba w’ababyeyi uzabafasha gukemura ibibazo bikibangamira iterambere ry’umuryango.

Uwimana yashimye abaturage bakomeje kumufata mu mugongo ndetse bakamuha ubufasha butandukanye. Yashimiye kandi Inama y’Igihugu y’Abagore n’Akarere ka Nyarugenge bwaje kumufata mu mugongo bukanamuremera.

Umwana umwe aracyafite ibikomere by'ubushye ku maboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages