00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Inyama z’amacebe y’inka zokeje ntizivugwaho rumwe

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 21 May 2014 saa 02:15
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamirambo n’uwa Rwezamenyo ntibavuga rumwe kubijyanye n’uburyohe bw’inyama z’amacebe y’inka zigurishwa amafaranga 100 muri iyo mirenge uko ari ibiri.
Inyama z’amacebe ni amabere y’inka afatwa maze akotswe akaribwa, abayakunda bakaba bakunze kuyarisha nk’ubugari cyangwa uburobe (bushobora kumara iminsi myinshi ubukataho uburya kuko buba bukomeye) hakaba n’abakunda kuyarya yonyine.
Izi nyama zimenyerewe kuribwa cyane muri iyi mirenge mu masaha (…)

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamirambo n’uwa Rwezamenyo ntibavuga rumwe kubijyanye n’uburyohe bw’inyama z’amacebe y’inka zigurishwa amafaranga 100 muri iyo mirenge uko ari ibiri.

Inyama z’amacebe ni amabere y’inka afatwa maze akotswe akaribwa, abayakunda bakaba bakunze kuyarisha nk’ubugari cyangwa uburobe (bushobora kumara iminsi myinshi ubukataho uburya kuko buba bukomeye) hakaba n’abakunda kuyarya yonyine.

Izi nyama zimenyerewe kuribwa cyane muri iyi mirenge mu masaha y’umugoroba guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa yine n’igice z’ijoro aho ziba zokerezwa ku muhanda.

Niyibizi Simon utuye mu murenge wa Rwezamenyo yabwiye IGIHE ko n’iyo byagenda bite adashobora gukoza inyama y’icebe mu kanwa ke.

Niyibizi yagize ati “Ariko narya amacebe nte koko? Sinshobora na gato kuyakoza mu kanwa kanjye kuko nyafata nk’aho ari nk’ikintu cy’umutsi kitaribwa kitanahekenyeka”.

Nubwo hari abazitera hejuru, Ruzibiza Ramazani utuye mu Biryogo we avuga ko kuri we nta n’inyama imuryohera mu buzima nk’iy’amacebe.

Ruzibiza yagize ati “Uzi uburyo icebe riryoha sha! Noneho kubera ukuntu rihekenyeka iyo uririsha nk’ubugari wirinda kurimira gusa uzi uburyo rigufasha kumira ubugari? Njye Brochete ebyiri z’amacebe nshobora kuzirisha inusu n’irobo y’ubugari nta sosi nta n’ikindi kintu”.

Yakomeje agira ati “Umuntu uvuga ko adashobora kurya icebe n’utazi uburyo riryoha, njye namugira inama yo kuzarya intongo imwe gusa akumva uko zimera nziko atazongera kuyasebya mu buzima bwe cyangwa kurara atayariye.”

Hari abemeza ko impamvu benshi bakunze kujya impaka ku nyama z’amacebe n’izindi Brochette zigura amafaranga 100 muri utu duce ni uko ahanini ziba zihendutse ugereranije n’uko igiciro cyazo gihagaze ku isoko.

Birushaho gutera urujijo nyuma y’aho muri iyi minsi hamaze kugaragara bamwe mu bantu barya inyama z’imbwa cyangwa se bazigurisha.

Inyama z'amacebe zigira abakiriya cyane kuko ziba zihendutse kimwe na Brochettez'100

Minani Emanuel umugabo w’imyaka 41 yavuze ko uretse amacebe adashobora kurya, n’inyama zigura ijana zokerezwa ku muhanda ntiyazitinyuka.

Minani yagize ati “ Nkeka ko ziba zitujuje ubuziranenge bitewe n’aho ziba zigurishirizwa n’uko haba imikungugu, imyanda, yewe utizeye 100 % ko ari inyama z’ihene cyangwa intama”.

Nubwo benshi bibaza ku macebe cyane, bivugwa ko aribwa n’abantu b’ingeri zose ku buryo hari n’abaturuka mu tundi turere tw’ Umujyi wa Kigali ariyo baje kurya no kwirira brochette zigura amafaranga y’u Rwanda 100 zikunze kuboneka mu gace ka Biryogo na Rwezamenyo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages