Kayijamahe Schaste utuye mu kagari ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, aravuga ko yamenyeshejwe ko umutungo ugomba gutezwa cyamunara kugira ngo hishyurwe imitungo yangije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko atamenyeshejwe urubanza, abagize Inteko y’Urukiko Gacaca bakavugako yaburanishijwe ariko batibuka urubanza rwe.
Kayijamahe avuga ko byamuyobeye kubera ko yanajuriye ngo cyamunara iteganijwe uyu munsi ku wa 18 Ukwakira 2013 ihagarikwe, agaterwa utwatsi aho yabwiwe ko impamvu yatanze zitumvikana.
Kayijamahe ngo mu buzima bwe ntabwo yigeze asohoka mu Rwanda ngo wenda byumvikane ko yahamagajwe adahari, ngo nta n’ubwo yigeze afungwa ariko akaba yaratunguwe n’imyanzuro y’urukiko Gacaca rw’ akagari k’Agatare, mu murenge wa Nyarugenge yazaniwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Tuyisenge Theotime, imumenyesha ko yanze kwishyura ku neza none imitungo ye ikaba igiye gutezwa cyamunara.
Abaturanye na Kayijamahe bavuga ko urubanza bataruzi
IGIHE twasuraga Kayijamahe aho atuye, abaturanyi be batubwiye ko uru rubanza rutigeze rubaho. Umwe muri bo mu kugaragaza ko ibyo avuga ari ukuri, yatweretse igitabo avuga ko yafotoje, gikubiyemo imanza zose za Gacaca n’izindi zitandukanye zaciriwe mu cyahoze ari Segiteri Biryogo, ari na ho akagari k’Agatare kari gaherereye, urwa Kayijamahe ntaho rugaragara.
Twagerageje kuvugana na Murikanwa Gerturde uri mu bazishyurwa na Kayijamahe nk’uko bivugwa ko yasahuye imitungo yabo, ariko adutangariza ko ntacyo yakongeraho. Ati “Mugende mubaze urukiko rwaciye uru rubanza.”
Urukiko Gacaca rwemeza ko urubanza rwabaye
N’ubwo bemeza ko batazi uru rubanza, ababuranishaga imanza za Gacaca aho uyu mugabo atuye, bo bemeza ko uru rubanza rwaciwe, ariko kubera imanza nyinshi batibuka neza urw’uyu mugabo.
Uwitonze Ange wari mu nteko y’Urukiko Gacaca bivugwa ko rwaburanishije uyu mugabo avuga ko atamwibuka. Ati “Nta kintu narenzaho kuko ntamwibuka. Kayijamahe afite ukuri kwe, natwe tukagira ukuri ko mu gitabo.”
Nzeyimana Medard wari wungirije Perezida w’inteko y’urukiko Gacaca y’akagari k’Agatare, avuga ko uru rubanza rwaciwe, ariko kubera imanza nyinshi baciye bakaba batibuka neza urw’uyu mugabo ndetse n’inshuro yaba yaritabye urukiko.
Nzeyimana yagize ati “Uwo mugabo yaraburanye gusa ntabwo nibuka inshuro yitabye inteko y’urukiko.”
Tumubajije impamvu atakurikiranweho icyaha cyo guhiga Abatutsi nk’uko bigaragara mu myanzuro y’urukiko, ahubwo agakurikiranwaho gusahura. Nzeyimana ati “Nta bubasha twari tubifitiye twari dufite ububasha bwo kuburanisha imanza z’imitungo.”
Nzeyimana Medard yakomeje avuga ko Kayijamahe yitabye urukiko ndetse yanashinjwaga na Rutuku ubu afungiye muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930.
Rangira Saidi wari Perezida w’Inteko y’Urukiko Gacaca rw’akagari k’Agatare ntitwashoboye kumubona kubera ko arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Kayijamahe avuga ko yatunguwe
Kayijamahe Schaste, uvuga ko yatunguwe no kubona irangizarubanza ryatanzwe n’urukiko Gacaca rw’akagari k’Agatare, mu murenge wa Nyarugenge, riherekejwe n’icyemezo cy’ umuhesha w’inkiko, bimumenyesha ko yatsinzwe imanza yaregwagamo gusahura no kwangiza imitungo mu ngo ebyiri z’Abatutsi, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibaruwa y’umuhesha w’inkiko yamumenyeshaga ko ategetswe kwishyura miliyoni zisaga esheshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, ibi bikaba byarabaye mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 2011, bisobanuye ko hari hashize umwaka imanza za Gacaca zirangiye.
Yitabaje inzego biba iby’ubusa
Nyuma y’ umunsi umwe akimara kubona iryo rangiza rubanza, Kayijamahe yandikiye uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Inkiko Gacaca mu Rwanda Madame Donathile Mukantaganzwa, amusaba kumurenganura kuko abonye impapuro zimutegeka kuriha imitungo kandi nta rubanza yigeze aregwamo ngo ahamagarwe yiregure. Mukantanganzwa yamusubije amubwira ko imyanzuro y’Urukiko Gacaca ntacyo yayihinduraho.
Kayijamahe avuga ko yahamagajwe umunsi umwe gusa, na bwo asabwa gutanga ubuhamya ku bashinjwaga gusahura imitungo, kandi abo yahamagajwe gutangaho ubuhamya bemeye ibyaha ndetse baranabihanirwa, nyamara ibyo abo bahaniwe ni byo irangizarubanza rimutegeka kuriha.
Hari ibiteye urujijo
N’ubwo ntawapfa guhamya ko uyu mugabo atigeze ahamagarwa ngo aburane, ibigaragara ku mpapuro z’urubanza na byo birasa n’ibiteye urujijo. Aho bagaragaza ko uregwa yaburanye ahibereye kandi agatsindwa, ariko ahagenewe gushyira umukono we nta na hamwe ugaragara, ndetse n’ abamuregaga si ko bose bashyizeho imikono. Uretse ko no ku ruhande rw’Inteko y’Urukiko Gacaca rw’Akagari k’Agatare na bo bose atariko bagiye basinya kuri iyi myanzuro y’urubanza.
Ikindi giteye urujijo ni uko uyu mugabo aregwa kuvumbura Abatutsi babaga bihishe kugira ngo bicwe, ariko ntaho bigaragara ko yigeze agikurikiranwaho, ahubwo hakagaragara iby’ imitungo gusa.
Kuri ubu, abari inyangamugayo za Gacaca yabareze bundi bushya, ariko ngo afite impungenge z’uko imitungo ye nimara gutezwa cyamunara tariki 18 z’ uku kwezi, ni ukuvuga kuri uyu wa Gatanu, ibyo yareze izi nyamamugayo bitazongera guhabwa agaciro.
Itegeko nshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 18 n’iya 19, rigaragaza neza ko kumenyeshwa imiterere n’impamvu z’icyaha ukurikiranweho, kwiregura no kunganirwa ari uburenganzira budahungabanywa mu bihe byose, ahantu hose, mu nzego zose z’ ubutegetsi, iz’ubucamanza n’izindi zose zifata ibyemezo.



















TANGA IGITEKEREZO