Umudugudu wa Taba utuwe n’abantu barimo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahoze mu ngabo n’abirukanwe muri Tanzania.
Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kigali Serena Hotel, Erick Mugesera, yavuze ko batoranyije uwo mudugudu nka hamwe mu hatuwe n’abagizweho ingaruka na Covid-19 ariko by’umwihariko bari basanzwe bakeneye kunganirwa mu mibereho yabo.
Ati “Twarebye abo duturanye hano bugufi dusanga bariya bantu nk'uko batubwiye ko bari mu ngeri eshatu bose ni imiryango itishoboye. Muri iki gihe cya Covid-19 dusanga abo barazahaye cyane kurusha abandi, wabonye ko nka bariya bamugariye ku rugamba bagendera ku mbago, niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo kubashyikiriza iyi nkunga.”
Ibiribwa bahawe bingana na toni 4.5 birimo ibishyimbo, umuceri, kawunga na litilo 450 z’amavuta y’ubuto. Buri muryango wagenewe ibilo 10 by’umuceri, litiro eshatu z’amavuta yo guteka, ibilo 10 by’ibishyimbo n’ibilo 10 bya kawunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Rutubuka Emmanuel, yavuze ko ibyo biribwa bifasha abatuye uwo mudugudu kuko bagizweho ingaruka na Covid-19, aho imibereho yabo itari imeze neza.
Ati “Birumvikana bari basanzwe bafite ibibazo, nk’abacitse ku icumu, nk’abo bari barirukanwe muri Tanzania batari bafite ibindi bakora bibateza imbere cyangwa bituma babaho neza, yewe n’abari ingabo. Coronavirus yabakozeho bituma ubukungu n’imibereho yabo biba bibi. Iyi nkunga rero ni iy’agaciro.”
Rutubuka yavuze ko ibyo biribwa bitangwa mu buryo busanzwe bwo kubigeza ku batishoboye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai, yavuze ko icyo cyorezo cyagize ingaruka ku batuye Isi bose ariko ko bisaba gufatanya kugira ngo abantu bagitsinde.
Yavuze ko ariyo mpamvu batekereje gufasha imiryango itishoboye muri iki gihe, batirengagije ko urwego rw’amahoteli barimo rwagizweho ingaruka.
Ati “Nk’abantu turi mu rwego rw’amahoteli ni inshingano zacu gufasha abaturiye aho dukorera. Abantu ntabwo babashije gusohoka harimo imiryango itishoboye. Dushaka gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu kubafasha mu mibereho. Iki kibazo tukirimo twese kandi dufatanyije tuzakivamo.”
Sambai yanavuze ko bashishikariza Abanyarwanda kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bakurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima arimo gukaraba intoki kenshi no kwambara agapfukamunwa.
Kigali Serena Hotel ni hoteli y’inyenyeri eshanu yatangiye gukorera mu Rwanda ku wa 1 Gashyantare 2007. Ni ishami rya Serena Hotels zikorera no mu bindi bihugu birimo n’ibigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi hotel isanzwe yifatanya n’umuryango mugari w’aho ikorera muri ibyo bihugu. Ibinyujije mu Ishami ryayo ryo mu Karere ka Rubavu, Lake Kivu Serena Hotel, yafashije abandi bagizweho ingaruka na Coronavirus.






Ibitekerezo 0