Mu gihe umwaka wa Mituweli watangiye tariki ya mbere Nyakanga 2017,iri shami rigaragaza ko kugeza tariki ya 21 Nzeri 2017 (nyuma y’amezi atatu) ubwitabire ku rwego rw’igihugu buri ku kigero cya 70.8% , mu gihe umwaka ushize muri aya mezi bwari kuri 72,2%.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituweli muri RSSB, Nzahumunyurwa Pierre Claver, yatangaje ko abo 30% nabo bagomba gukanguka kuko nta gihamya bafite kibereka ko batazarwara.
Ati “ Ubwitabire bwa Mituweli ku rwego rw’igihugu ni uko mu cyumweru gishije ku wa gatatu twari tumaze kugera kuri 70.8% bivuze ko hari abandi bantu bagera kuri 30% batari bafata ubwishingizi bw’indwara kandi bari mu bo bireba.”
Yakomeje avuga ko abatari bafata ubwishingizi bwa Mituweli bagisigaranye amezi icyenda ndetse ntakibahamiriza ko batazarwara.
Ati “Muri aya mezi icyenda umwaka wa mituweli ushigaje, ntakibizeza ko batazarwara, turababwira tuti kubera ko indwara itera idateguje bakwiye kwihutira kwishyura umusanzu wa Mituweli, bityo bakabona uko bakwivuza igihe barwaye .”
Ku rutonde uyu muyobozi yagagaraje rw’ubwitabire bwo gutanga imisanzu ya Mituweli mu turere 30 tw’igihugu, utwa nyuma dutanu harimo Nyarugenge ifite 56.0%, Nyaruguru, 60.8%, Rutsiro 62.4%, Huye 62.4% na Nyamagabe 62,6%.
Uturi ku isonga ni Gakenke 84.9%, Nyamasheke 84.6%, Gisagara 78.5%, Burera 78.4% na Kirehe 77.4%,
Iyi mibare yose yatanzwe haba ku turere turi inyuma n’uturi imbere harimo nabo Leta yishyurira kuko bavurwa nta kibazo kuva umwaka utangiye kugeza usoje.
Nzahumunyurwa ati “ Uko bigaragara hari uturere turi imbere n’uturi inyuma,icyo twifuza ni uko buri wese wivuza akoresheje mituweli yakwishyura hakiri kare kuko twifuza ko buri wese yaba afite uburyo yivuzamo bikaba ijana ku ijana.”
Yavuze ko Ishami rya Mituweli muri RSSB ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abanyamadini bakomeje ubukangurambaga ku buryo abayobozi b’inzego z’ibanze bagera kuri buri muturage ugaragara ko atarishyura bakamukangurira kugira mituweli.
Imibare y’ibyiciro by’ubudehe iheruka igaragaza ko abari mu byiciro barebwa na Mituweli ni ukuvuga abadafite ubundi bwishingizi bakoresha ari 10,138.097 hakaba harimo abishyurirwa na Leta bangana na 1,729476.
Umwaka wa Mituweli wa 2016/17 warangiye ubwitabire bwa Mituweli buri kuri 84%, mu giye uwabanje bwari kuri 81.7%.



















TANGA IGITEKEREZO