00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Kutumvikana n’indaya byatumye ayitwikira inzu

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 31 January 2015 saa 07:47
Yasuwe :

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwika inzu y’umugore w’imyaka 47 ukora uburaya mu mudugudu w’Abatarushwa mu Kagari ka Rwezamenyo I, mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge.
Amakuru agera kuri IGIHE.com avuga ko uwo musore usanzwe akora akazi k’irondo, yaje mu masaha ya saa munani z’amanywa, ashaka gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mugore, ariko bageze ku buriri bananirwa kumvikana. Nyuma y’amakimbirane yamaze umwanya utari muto, uwo (…)

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwika inzu y’umugore w’imyaka 47 ukora uburaya mu mudugudu w’Abatarushwa mu Kagari ka Rwezamenyo I, mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge.

Amakuru agera kuri IGIHE.com avuga ko uwo musore usanzwe akora akazi k’irondo, yaje mu masaha ya saa munani z’amanywa, ashaka gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mugore, ariko bageze ku buriri bananirwa kumvikana.

Kubera akajagari iyo nzu yubatsemo byagoranye kuyizimya, ariko Polisi irayizimya

Nyuma y’amakimbirane yamaze umwanya utari muto, uwo musore yaje gusohoka, ariko asiga atwitse imyenda y’uwo mugore wari wikomereke kuryama, asiga anamukingiranye mu nzu, yisubirira mu kabari kwinywera.

Ubwo umwotsi wari umaze gukwira inzu, uwo mugore yahise abyuka, akubita urugi rurakinguka, avuza induru, abaturanyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze barahurura, ari nab o bahise batabaza Polisi.

Iyo nzu yari ifite ibyumba bine, buri kimwe kibamo indaya

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabara, hifashishijwe imodoka za yo, inzu barayizimya n’ubwo nta byinshi byabashije kurokoka.

Uwo musore yahise atabwa muri yombi, aho bamusanze mu kabari ariko yasinze bikabije, anavuga ko n’uwo mugore w’indaya azamutwika.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mukuru mu Mujyi wa Kigali Supt Modeste Mbabazi yatangarije IGIHE.com ko uwo musore yatwitse iyo nzu abitewe n’ubusinzi bukabije, akaba yakoze ibyo nyuma yo kutumvikana n’uwo mugore bari basanzwe basambana.

Supt Mbabazi yakomeje avuga ko uwo musore acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, mu gihe bagitegereje ko inzoga zimushiramo ngo atangire gukorwaho iperereza, dore ko isindwe ritari kumwemerera kugira igisubizo kizima atanga mu byo abajijwe.

Uwo musore usanzwe ari umunyerondo yari yasinze yaborewe

Ingingo ya 398 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igifungo kuva ku myaka 10 kugeza kuri 25 ku muntu wese utwika ku bushake inyubako ituwemo n’undi muntu, kikaba ari cyo gihano gishobora guhabwa uwo musore mu gihe yahamwa n’icyaha.

Polisi yahise itwara abari batuye muri iyo nzu bose banayikoreramo uburaya, ngo bagire bimwe bafasha mu iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages