Nyuma yo kumusiramura hakoreshejwe impeta no kwipimisha agakoko gatera sida ku bushake kuwa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2015, Iradukunda yavuze ko yari amaze igihe kinini atewe ipfunwe no kuba adasiramuye.
Mu kiganiro kigufi Iradukunda yagiranye na IGIHE, nyuma yo gushyirwa impeta ku gitsina izamaraho Icyumweru kimwe, avuga ko yishimye cyane kuko yatuye umuzigo umuremereye yari amaranye imyaka myinshi.
Yagize ati “Ndaruhutse cyane kuko nyuma y’ibyumweru bibiri nzaba nanjye meze nk’abandi basore nta pfunwe ngifite. Uzi ko muri iyi minsi najyaga kunyara nkajya kwihisha kugira ngo hatagira umuntu umbona?”
Iradukunda akomeza avuga ko yatangiye kugira ipfunwe ry’uko adasiramuye kuva yamenya ko gusiramura bibaho.
Agira ati “Abana b’abayisiramu bandutagaho gato twari duturanye numvaga banyita umukafiri bigatuma ntinya no kuba hari uwarabukwa ko koko ntasiramuye, kuva ubwo sinishimiraga uburyo nari meze.”
Yakomeje avuga ko uko yagiye akura ari ko isoni z’uko adasiramuye ziyongeraga, ariko akabitinya kuko bamubwiraga ko bibabaza kuko uburyo bwo gusiramuza impeta bwari butaraza.
Ati “Noneho uzi yo nabaga nifuza nko gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa byabaga ari akarusho kuko no kwambara agakingirizo nabikoreraga aho atambona kubera kwanga ko amenya ko ntasiramuye.”
Uretse Iradukunda ugaragaza ibyishimo bikomeye by’uko atazongera kugira isoni z’uko adasiramuye, hari abandi basaga 200 bamaze gusiramurwa ku bushake hakoreshejwe impeta ku bufatanye bw’Umurenge wa Kimisagara n’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe kandi babyishimiye.
Gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara bwo bwemeza ko muri uyu Murenge hamaze gusiramurwa ku bushake abantu 1000, mu gihe mu Murenge wose habarurwa abagera ku 3000 badasiramuye.



















TANGA IGITEKEREZO