Ni ibitaro bishya Leta y’u Rwanda yungutse by’umwihariko abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge n’ibindi bice bihakikije.
Uzengurutse ibi bitaro ubona ko byubatse ku rwego mpuzamahanga kuko nibyuzura neza, bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300 icyarimwe mu bitaro.
Byari biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cyuzura mu 2019 gitwaye amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari 7, mu gihe imirimo yose igomba gutwara miliyari zisaga 12 z’amafaranga y’u Rwanda, bikubakwa ku butaka bungana na hegitari hafi ebyiri.
Gusa icyiciro cya mbere cy’ibi bitaro by’icyitegererezo kizuzura muri Nyakanga 2020, nyuma yo kudindizwa bikomeye n’icyorezo cya COVID-19, byatumye imirimo yo kubaka ihagarara n’ibikoresho byatumijwe hanze bigatinda kugera mu Rwanda.
Iki cyiciro cya mbere kizaba gifite ibitanda 120 bishobora kwakira abarwayi n’ibindi bikoresho bigezweho mu buvuzi.
Ubwo tariki ya 9 Gashyantare 2018, uwari Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibi bitaro, yavuze ko bije kunganira ibyo ku Muhima ndetse ashima Guverinoma y’u Bubiligi yatanze inkunga yo kubaka ibyo bitaro.
Icyo gihe yavuze ko ibitaro byo ku Muhima bitarimo serivisi zose zituma byitwa ibitaro by’Akarere kuko byibanda cyane ku buzima bw’umwana n’umubyeyi gusa, ariko ko ibi biri kubakwa bizaba birimo n’izindi serivisi zirimo kubaga indwara z’umubiri, izo kuvura abana n’izindi nyinshi.
Ibi bitaro byitezweho kuzaha serivisi abaturage barenga ibihumbi 300 batuye mu Karere ka Nyarugenge bikaba n’akarusho kuri ako karere kuko nta bitaro bifatika kagiraga, aho wasangaga abaturage bako bivuriza ku bitaro by’icyitegererezo bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Amafaranga yo kubyubaka arimo inkunga y’u Bubiligi yose yarabonetse, mu gihe Leta y’u Rwanda yo yatanze ikibanza n’ibikorwaremezo birimo amazi, umuhanda wa kaburimbo n’ibikoresho byo kubakisha.
Kugeza ubu urugendo rwo gushaka abazakora muri ibi bitaro rwaratangiye mu nzego zose zirebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.













































Photos: Niyonzima Moïse
Video: Mucyo Serge




Ibitekerezo 0