00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Mu muganda rusange, abaturage bibukijwe inshingano zabo mu kwitabira Umunsi w’Intwari

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 January 2017 saa 04:16
Yasuwe :

Mu gihe hakomeje imyiteguro y’Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka, inzego z’ubuyobozi zikomeje gushishikariza abaturage kuzitabira ibi birori byibukirwamo intwari zaranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa, n’izitangiye igihugu n’abagituye.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi w’intwari bigiye kuba ku nshuro ya 23 biteganyijwe ku ya mbere Gashyantare aho bizabera mu midugudu mu gihugu hose. Insanganyamatsiko yawo igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye.”

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Mutarama 2017, mu gikorwa cy’ umuganda rusange wa mbere muri uyu mwaka, ari nawo usoza ukwezi, abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bashishikarijwe kuzizihiza uyu munsi w’intwari nk’uko bikwiye.

Abaturage biganjemo abishoboye basabwe kugaragaza uruhare rwabo mu bikorwa bitegura ibi birori bizabera mu midugudu batuyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Nirere Angelique, yavuze ko Umunsi w’Intwari uba ari igihe cyiza kidasanzwe cyo gusobanurira Abanyarwanda indangagaciro z’ubutwari zaranze abakurambere.

Yagize ati “Umunsi w’Intwari uba udasanzwe. Ni igihe cyo gusobanurira Abanyarwanda ubutwari bwabarangaga mu myaka ya kera kugira ngo babimenye bajye bakurikiza izo ndangagaciro.”

Yakomeje asaba abaturage kuzaza ari benshi ndetse no gutora intyoza isobanukiwe cyane n’amateka y’u Rwanda hakiri kare, kugira ngo izatange ibiganiro bijyanye n’amateka yaranze intwari z’u Rwanda.

Aba baturage bo muri aka gace na bo bagaragarije ubuyobozi ko biteguye kwizihiza Umunsi w’Intwari.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari muri uyu mwaka biteguye mu buryo bwihariye. Imyiteguro yawo yatangiye kuya 20 Mutarama, mu kuzirikana ibikorwa by’ikirenga byaranze intwari bikorerwa mu nzego z’ibanze.

Imyiteguro y’uyu munsi izasozwa mu ijoro ryo kuwa 31 Mutarama, mu gitaramo cy’inkera kizasusurutswa n’abahanzi bo mu Rwanda mu kurushaho gusobanura umuco w’ubutwari mu gihe cya kera, icy’ubu n’ikizaza.

Ibirori byo kwihiziza uyu munsi bizaba kuya 1 Gashyantare, aho abayobozi bakuru b’igihugu n’imiryango y’Intwari bazashyira indabyo ku Gicumbi cy’Intwari.

Abaturage basibura umuhanda mu gikorwa cy'umuganda rusange utangira umwaka wa 2017
Gitifu w’Akagari ka Munanira ya II muri Nyakabanda, Nirere Angelique, avuga ko Umunsi w'Intwari ugomba guha isomo Abanyarwanda, bigira ku butwari bw'abitangiye igihugu
Nyuma y'umuganda, ubuyobozi bwagiranye ikiganiro n'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages