00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: RRA igiye guhagurukira abasoresha babwira nabi abasoreshwa

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 20 March 2015 saa 07:44
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko kigiye guhagurukira bamwe mu bakozi bacyo bakira imisoro, nyuma y’aho hagaragarijwe ko na bo bajya bagira uruhare mu kutishyura imisoro kw’abasoreshwa bitewe no kubabwira mu mvugo mbi.

Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Umusoreshwa kuwa 19 Werurwe 2015, Mwenzangu Laurent, umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyarugenge, yagaragaje ko bamwe mu bakozi ba RRA bakoresha imvugo itari nziza bityo n’amakuru baba basabwa ntatangwe neza, iyo ikaba imwe mu mpamvu zikomeye zatuma bamwe bahitamo gufunga ubucuruzi bwabo burundu, abandi bagahungira imisoro mu bindi bihugu.

Atanga urugero, Mwenzangu yagize ati “Umukozi wa RRA iyo aje (bamwe muri bo), aza ameze nk’intare iryana, yakubaza urupapuro runaka rw’umusoro ukaba wanarubura kubera ubwoba.”

Tusabe Richard, Komiseri Mukuru wa RRA yasezeranyije abikorera ko agiye gukora igenzura akareba niba koko icyo kibazo gihari, ndetse abizeza ko abazagaragaraho imyitwarire nk’iyo bazajya bahabwa ibihano bikwiye.

Yababwiye ariko ko ntawe bakwiye kwemerera ko abahahamura, aho yagize ati “Mbijeje ko ngiye kugira icyo nkemura iwacu, ariko namwe ntimugire uwo mwemerera ko abasuzugura, kuko ari mwe mumuha akazi. Mudacuruje imisoro ntiyaboneka, itabonetse kandi ntitwahembwa.”

Abasoreshwa kandi basobanuriwe ubwoko bw’imisoro n’amahoro butandukanye ndetse banashishikarizwa kujya basorera ku gihe batirindirije itariki ya nyuma, kuko bishobora kubagusha mu bihano.

Banasabwe kandi kujya bamenyekanisha buri kintu cyose kibaye mu bucuruzi bwabo, bagatanga amakuru nyayo kandi ku gihe.

Muri uyu muhango hanatanzwe ibihembo by’ishimwe ku basoreshwa bitwaye neza, bakorera mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages