00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: RSSB yahuguye abarimu kuri serivise itanga

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 13 October 2015 saa 07:13
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB) cyahuguye abarimu bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge ku mikorere y’icyo Kigo ndetse n’uburenganzira buteganywa n’amategeko abanyamuryango bacyo baba bafite mu mashami gicunga.

Ni amahugurwa yateguwe n’Ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya RSSB ku itariki ya 9 Ukwakira 2015.

Aba barimu basobanuriwe amashami ari muri iki kigo arimo irya pansiyo y’izabukuru, iry’ubumuga budafitanye isano n’akazi, pansiyo y’imburagihe, iry’ibyago bikomoka ku kazi ndetse n’iry’ubwishingizi bw’indwara.

Basobanuriwe kandi ko mu gihe abakoresha batabatangiye umusanzu muri iki kigo bafite uburenganzira bwo kubimenyekanisha bigakurikiranwa.

Abarezi bishimira ko hari byinshi bungutse mu bijyanye n’uburenganzira bafite mu gihe runaka nk’abanyamuryango.

Nyanzira Marie Providence yatangaje ko icyo we yungutse cyane ari ukumenya icyo yakora igihe asanze mu bigo bitandukanye yagiye akoreramo hari abakoresha batamutangiye imisanzu.

Ati “Biranshimishije kumenya ko igihe nsanze hari umukoresha utarantangiye imisanzu muri RSSB kandi mfite ibyagombwa bigaragaza ko namukoreye, ngomba kubimenyesha RSSB kandi na we nkamusaba kuyintangira igihe agihari.”

Rwinikiza Siméon na we yabwiye IGIHE ko ubu bukangurambaga bakorewe ari bwiza kuko hari n’ababa batazi imikorere ya RSSB cyangwa ngo bajye bagenzura buri kwezi ko imisanzu yabo ishyirwa muri RSSB uko bikwiye.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kivugiza Rwiririza Juvénal yashimiye abakozi ba RSSB ku gikorwa cyiza cyo guhugura abarimu ku mikorere ya RSSB.

Ati”Ntabwo twari tuziko imyaka yo gutangira gufata amafaranga ya pansiyo yavuye kuri 55 igashyirwa kuri 60. Ubu bukangurambaga twabwishimiye kandi turasaba RSSB gukomeza ikajya iduhugura bityo tukayigiraho imyumvire myiza.”

RSSB igira ibikorwa by’ubukagurambaga mu bigo bitandukanye ndetse n’ahahurira abantu benshi kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa imikorere yayo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages