Abasanzwe bakora ubucuruzi buciriritse mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali, bijujuse mu buryo bumeze nk’imyigaragambyo bitewe n’uburyo bahawe amafaranga agenewe kubateza imbere, ariko bagahabwa make cyane ugereranyije n’ayo bari bagenewe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2015, abacuruzi baciritse barimo abazwi nk’Abazunguzayi (Abazunguzaji), bazindukiye kuri Koperative Umurenge Sacco ya Gitega, bitwaje amasezerano bagiranye n’ubuyobozi.
Ayo masezerano avuga ko bagomba guhabwa ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda azishyurwa mu mwaka umwe, hiyongereyeho inyungu ya 5%, bakayakoresha mu bucuruzi buciriritse, mu masoko yateguwe, bityo bakiteza imbere.
Ubwo bageraga ku biro by’Umurenge, ubuyobozi bwa SACCO bwababwiye ko bufite amabwiriza y’uko bagomba kubanza guhabwa ibihumbi 50, abadafite konti bakabanza gutanga amafaranga 12,500, nyuma y’ibyo hagakurwamo n’inyungu ihwanye n’amafaranga 2500, hakavamo n’amafaranga 200 ya serivisi bahawe, ku buryo hari abatahanye abarirwa mu bihumbi 34 gusa.
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko batumva uko ubuyobozi bwagabanya amafaranga bemerewe, kuko ayo bahawe bisa n’aho ntacyo azabamarira.
Yagize ati “…ngo babisezeranye n’Akarere ko amafaranga ibihumbi 100 batwereye ya Girubucuruzi bazayaduha mu byiciro bibiri, ariko na yo ntabwo yuzuye baduhaye 50, bakuraho inyungu ya 2500 umuntu ataranunguka, byose ugasanga hasigaye nk’ibihumbi 45. Twabajije baratubwira ngo byaturutse hejuru na bo ntako babigenza.”
Bakomeje bagaragaza ibibazo by’uko ayo mafaranga ntacyo agiye kubafasha, binyuranye n’icyari kigamijwe ubwo iyo gahunda ya Girubucuruzi yashyirwagaho.
Abanenga ingano y’aya mafaranga bashingira ku kuvuga ko nta kintu gifatika bayaranguramo ngo bayacuruze atatange inyungu itunga umuntu, ndetse ashobore no kwiyishyura inguzanyo.
Hari uwagize ati “Mu Mujyi wa Kigali urebe n’ahantu isoko barishyize, usanga igishoro cy’ibihumbi 40 nta kirimo rwose. Mu byukuri nta gishoro kirimo. Isoko tugiye kurihanga nta muntu warikoreragamo. Wabara inyungu turi gusabwa gutanga kuri ayo mafaranga, ugasanga turi gukorera Sacco.”
N’ ubwo IGIHE yigereye aho ibi byose byavugirwaga ku Murenge wa Gitega, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yahakanye ayo makuru, mu butumwa bugufi kuri telefoni agira ati “Ayo Makuru ntabwo ari yo, ni ibinyoma”.
Icyo gisubizo gihabanye cyane n’ukuri, kuko Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jean Marie Ndayisenga, yatangarije IGIHE ko koko SACCO ya Gitega yakase abaturage amafaranga mu buryo butari bwo.
Ati “Ni byo maze kubikurikira, koko nsanze iriya SACCO ya Gitega yakuyeho bariya baturage amafaranga y’agatabo n’andi ...niba ngo ari ay’inyungu..., ariko mu buryo butari bwo, kuko SACCO zose twarahuye tubasobanurira iby’iriya nguzanyo.”
Ndayisenga yakomeje avuga ko abayobozi ba SACCO bose basobanuriwe uburyo ariya mafaranga ari ayo gufasha bariya baturage gutera imbere.
Yongeyeho ati “SACCO ziyamaranye igihe zinayacuruza,...kwihutira gukuraho ibihumbi 10 y’agatabo ntabwo ari cyo cyihutirwa [...], (amafaranga) 5% yo twanababwiye ko bazayakuraho nyuma y’amezi atandatu, ibyo ngibyo ni mobilisation (ubukangurambaga) tugomba gufatanya na bo”.
Umuyobozi wungirije k urwego rw’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakomeje avuga ko mu gitondo cy’itariki ya 26 Kanama azinduka ahura n’abayobozi ba SACCO bose akongera kubibutsa iby’iyo nguzanyo y’abaturage muri Gahunda ya Girubucuruzi.
Gahunda ya Girubucuruzi yatangijwe muri Gashyantare 2014, igamije gufasha abacuruzi baciriritse, cyangwa se abatuye Umujyi wa Kigali bakennye ngo bafashwe kwiteza imbere bahabwa igishoro.
Ishamikiye ku kuri gahunda ya ya Girinka Munyarwanda, ngo nabo bafashwe kwiteza imbere nk’ abatuye Umujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO